Abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye kwitorera abayobozi

Abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bazahurira ku nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco tariki 23 Kamena 2016 mu nteko rusange bitorere abayobozi.

Ubwo bari munama na Jacques Nzabonimpa ushinzwe Umuco muri RALC

Ubwo bari munama na Jacques Nzabonimpa ushinzwe Umuco muri RALC

Icyiciro cy’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ni bo bari basigaye batarishyira hamwe mucyo bise Union (icyiciro) nk’uko bagenzi babo b’abahanzi banyuranye babigenje bagana ibyiciro (Unions) babarizwamo muri Federasiyo Nyarwanda ya Muzika.

Aba bahanzi bari baranze kujya hamwe n’abo badahuje imyemerere cyangwa amadini.

Uyu mwanzuro wo kwihuriza hamwe bawufashe nyuma y’inama yabahuje n’umuyobozi w’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) Dr Jacques Nzabonimpa hamwe na bamwe mubayobozi bo m’Urugaga Nyarwanda rwa Muzika babasobanurira kubyiza byo kwihuriza hamwe no kutareba cyane kubibatanya.

Umuyobozi wa Federasiyo Nyarwanda ya muzika, Intore Tuyisenge, yatangaje ko nyuma y’uko bamwe muribo bakeneye kujya kuririmbira hanze y’u Rwanda ambasade zikabatuma ibyangombwa byo muri Federasiyo kugira ngo babemerere kubaha ibyangombwa (visa) aribwo batangiye kumva ko koko bakeneye kujya muri Federasiyo.

Yongeyeho ati: “Ibyangombwa twarabibahaye ariko tubabwira ko ubutaha uzongera kuza gushaka ibyangombwa muri Federasiyo atayirimo tutazabimuha.”

Dr Jacques Nzabonimpa yabijeje ko RALC izababa hafi mu bibazo byose bazahura nabyo. Yagize ati: “Twari tuziko mwese mutabyifuza ariko ubwo tubonye ko harimo abafite ubushake natwe twiteguye kubafasha”.

Yanabashishikarije guhamagarira bagenzi babo bataje kubyitabira kuko nabo bibafitiye akamaro.

Inteko Rusange izahuza abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana izaba tariki 23 Kamena 2016 ikazabera ku cyicaro cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).

Iyi niyo Union yari isigaye kujyaho dore ko ibindi byiciro by’abahanzi baririmba bamaze kwibumbira hamwe.

Hari Union yiswe “Ikembe Rwanda Modern Music” ikaba igizwe n’abahanzi baririmba indirimbo ziri mu njyana zigezweho; “Ishakwe Gakondo” igizwe n’abahanzi baririmba injyana Gakondo; “Rwanda Audio Producers Organisation” igizwe n’abatunganya umuziki mu buryo bw’amajwi; “Rwanda Music Managers” igizwe n’abajyanama b’abahanzi muri muzika ndetse na “Rwanda Gospel Music” izashyiraho komite tariki 23 Kamena 2016.

 

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers