Hazoherezwa abakobwa 6 mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss

Abategura Miss Rwanda barateganya ko mu myaka iri imbere bazajya bohereza nibura abakobwa 6 mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza.

 m_2

Miss Jolly ugiye kwitabira Miss World uyu mwaka

Kagame Ishimwe Dieudonne, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yagize ati: “Turi mu biganiro bikomeye cyane kuko twebwe intego yacu turashaka ko buri mwaka abakobwa batandatu bahagararira igihugu hanze mu marushanwa 6 akomeye, kubera ko irya mbere nk’uko ubyumva ni Miss World ryo rirakomeye cyane kandi Miss Rwanda azaryitabira…”

Yakomeje agira ati “ Nko kuba igisonga cya mbere gishobora kwitabira Miss Earth, kuba igisonga cya kabiri gishobora kwitabira Miss Grand, undi akitabira Miss Tourism, Miss Heritage Globe hakajyamo Miss Heritage Rwanda,…”

Ni nyuma y’uko byamaze kwemezwa ko Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss World ari nayo marushanwa y’ubwiza akomeye cyane ku isi kurusha ayandi.

Dieudonne yagize ati: “Amasezerano afitwe na Miss World na Rwanda Inspiration Back Up nka company itegura amarushanwa ya Miss Rwanda, ni ukuvuga ngo mugihe aritwe tuyiteguye, turumva bidukundiye tuzakomeza kwitabira Miss World nta guhagarara,

keretse bibaye ikibazo wenda hari uburyo natwe bitunaniye, ariko turumva ko bitazatunanira kubera ko ibyatuzitiraga byinshi byavuyeho, twaribazaga tuti turunguka iki? Biradufasha iki? Ese abakobwa bacu bashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga ku buryo bashobora kujyamo atari ukujyamo gusa?”

Ibi bivuze ngo Rwanda Inspiration Back Up itabashije kongera gutsindira isoko ryo gutegura Miss Rwanda, umwaka utaha haba ibindi biganiro bundi bushya hagati ya Kompanyi yatsindira isoko na Miss World Organization kugira ngo Miss Rwanda 2017 n’abazamukurikira bazabashe kwitabira Miss World.

Rwanda Inspiration Back Up yari ifite amasezerano yo gutegura Miss Rwanda mu gihe cy’imyaka 3 gusa.

Share Button

Tags: , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers