Imisatsi itangaje niyo yiganje mu bukwe bwa Victor na Alice

Nyuma  y’ubukwe bwa Ally Sudi na Carine, ubu noneho hano i  Kigali hari kuvugwa ubukwe bwa Victor Fidele, umunyamakuru akaba n’umwe mu bagize itsinda rya The Brothers izwi mu ndirimbo ‘Bya bihe!’.

Victor Fidele yarushinganye na Alice  Mushongore kuwa gatandatu tariki 17/12/2011, aho hagaragayemo udushya twinshi. Twanyarukiye muri ubwo bukwe maze dusangayo udushya dukurikira:

1o Imisatsi ngo mutahe!: Kimwe mu byarebyaga n’abantu benshi bari bitabiriye ubwo bukwe bw’umusore Victor na Alice byari inyogosho idasanzwe yarangwaga ku mutwe wa Victor Fidele n’abasore bari bamwambariye bo mu itsinda rya KGB.

2oIkibazo cya Pa na Ta!: Umusore w’umusizi witwa Camarade yakoze mu Nganzo  ye isekeje aho yatondekanyaga amagambo y’ikinyarwanda yiganjemo “Pa” na “Ta”maze abantu si uguseka biva inyuma. Bakiri guseka ku kibazo cya ‘Pa’hahise haba ikibazo cya Panne y’imuriro  wabuzeho gato, noneho  abantu bajya kubutaka.

3oGukururwaho amasaha abiri mbere yo Gusaba no Gukwa!: Ntibimenyerewe ko habaho kwigiza imbere ibirori, ahubwo bacyererwaho amasaha nyuma y’igihe cyagenwe. Muri ubu bukwe bwa Victor Fidele siko byagenze kuko aho gutangira saa tatu za mu gitondo bamenyeshenjwe ko babyanga babyemera bagomba kubishyira mbere ho amasaha abiri ni ukuvuga saa moya kugira ngo bataza kubura ababasezeranya mu murenge.

Twashoboye kumenya ko prezida wa Republika yagombaga gukorana Inama na bamwe mu bagize za Diaspora ndetse  n’abayobozi batandukanye ,barimo n’abagombaga kubasezeranya mu butegetsi; bityo biba impamvu nyamukuru yo kubasaba kubigenza gutyo uwo munsi.

Nyuma  y’ibyo birori  twegereyeVictor usanzwe uzwiho kugira dread ku mutwe we maze atubwira kuby’iyo nyogosho yatangaje benshi maze agira ati: “Yes, bitewe nuko Urubavu rwanjye [Alice] runkunda cyane,byumwihariko umusatsi wanjye akaba yarambwiye ko awukunda, nahisemo kuwukoresha neza kubabisobanukiwe ,ariko sinjye ubyadukanye kuko iyi nyogosho mwabonye iriho kuva muri za 74, ikaba izwiho abandi bantu nka  Prince, Michael Jackson n’abandi. Si shinyo, perike nkuko bamwe babiketse ahubwo n’umusatsi wanjye nsanganywe!”.

Umuyobozi wa gahunda kuri uwo munsi yari KNC a.k.a Dr Runiga, hakaba hari n’abandi bantu bamenyerewe muri show biz nyarwanda nka Dominic Nic, MIKE Karangwa ku Isango star, KGB , Ernest wa Radio 10,The Brothers ndetse n’umuhanzi Camarade usetsa akoresheje imivugo.

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers