Uwera Honorine umunyamideli w umunyarwandakazi

Uwera Honorine ni umunyarwandakazi wavutse mu 1987 akaba amaze amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu mwuga w’abanamideli

Uwera Honorine umunyamideli

Uwo mwali ukiri muto ubu amaze gukorana n’amazu akomeye akora imyenda nka Yves Saint Laurent, Moschino, Emanuel Ungaro, Jean Paul Gaultier, Roca Wear, n’ahandi henshi.

Si aho gusa kandi kuko uyu mwana w’umukobwa yanagaragaye no ku bifuniko by’ibinyamakuru by’ibirangirire mu by’imyambarire ku isi birimo ELLE, Italian Vogue n’ibindi byinshi.

Uwera Honorine yageze kuri byinshi mu mwuga w’ubu mannequin akiri muto. Ubusanzwe Uwera Honorine azwiho kuba afite amaso meza n’amaguru meza bidasanzwe.

Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi kuko ari naho yavukiye aba mu gihugu cya Canada aho yageze mu 1990 akaba anafite n’ubwenegihugu bwaho.

Uwera Honorine afite uburebure bwa metero1 na santimetero78 munda yambara 34 naho kubyerekeranye n’inkweto yambara ibice  41.

Amaze igihe kitari kirekire muri Canada, Uwera Honorine yahuye n’abo bita aba scouts (bashinzwe gushakashaka abakobwa beza bateye neza ngo babe aba mannequins by’umwuga), aba scouts bakubiswe n’inkuba bamubonye bwa mbere, niko kumuhitamo, ubwo ibyakurikiye nk’uko benshi bakunda kubivuga byabaye amateka.

Uko yagiye azamuka mu mwuga we

2004: Yatangiye gukorera défilés des modes ze za mbere i Paris, aho yakoranye na Yves Saint Laurent, Viktor & Rolf, Costume National.

2005: Uwera Honorine yafatanyije n’aba mannequn babiri b’ibyamamare kw’isi ; Naomi Cambell na Karolina Kurkova muri kampanye ndende y’ubwoko bw’imyenda bwahoze ari ubwa Jay-z buzwi ku izina rya « Roca Wear ».

2006: Yagaragaye muri Nordstrom Catalog.

Nzeli 2006: Uwera Honorine yagaragaye mu ijambo ry’ibanze ry’ikinyamakuru ELLE.

Nzeli 2009: Yagaragaye muri défilés des modes za Catherine Malandrino na Marc Jacobs zabereye i New York.

Ukwakira 2006: Uwera Honorine yakoreye défilé de modes umudozi w’imyenda rurangiranwa w’umufaransa, Jean Paul Gaultier i Paris ubwo uyu yizihizaga imyaka 30 yari ishize ari mu mwuga wo kudoda.

2007: Yafotowe amafoto na Steven Klein. Aya mafoto yagaragaye mu kinyamakuru Italian Vogue.

Mata 2007: nanone Uwera Honorine yagaragaye muri Nordstrom Catalog.

Nyakanga 2007: Ikinyamakuru TRACE cyamukozeho inkuru ndende.

2007: Uwera Honorine yagaragaye mu ijambo ry’ibanze ry’ikinyamakuru MIXTE.

2007: Yafotowe na PETER Lindbergh, uyu akaba yaramufotoreraga campanye ya publicité y’inzu ikora imyenda yitwa Moschino.

14 Nzeli 2007: Honorine yitabiriye ikiganiro cyitwa « Blacks in fashion » cyabereye ahitwa Bryant Park Hotel, aha yari kumwe nanone n’aba mannequin babiri b’ibyamamare kw’isi nka Naomi Campbell na Iman.

2008: Yakoranye n’inzu z’ubudozi nka; Vivienne Westwood, Lela Rose na Nicole Miller.

2009: Uwera Honorine yakoranye n’abadozi nka Kai Khune, Rebecca Taylor, Sophie Theallat, Tory Burch.

Kugeza ubu uyu mwali aracyakora umwuga wo kwerekana imideli kandi bikaba bimaze kumugeza kuri byinshi, kuko uretse no kumenyekana ngo yaba afite no ku gafaranga n’ubwo akiri muto.


 

 

 

Tags: , ,

One Response to “Uwera Honorine umunyamideli w umunyarwandakazi”

  1. Shad Degravelle
    December 11, 2012 at 7:14 am #

    I have read several just right stuff here. Definitely value bookmarking for revisiting. I surprise how a lot effort you set to make this sort of great informative site.|

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers