Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Mu mivugo nahimbye Ninde uzasigarana isi niwo nakunze cyane – Gasizi

Mu mivugo nahimbyeUmusizi witwa Niyigaba Francois, izina ry’ubusizi rikaba Gasizi ka Sinza, mu mivugo igera kuri 35 amaze guhimba, uwitwa”Ninde uzasigarana isi “ niwo yakunze cyane bitewe n’ubutumwa atanga bukangurira ko nyuma yo gukosa haba hakiri inzira yo kwisubiraho.

Uyu mugabo w’imyaka 34, mu muvugo “Ninde uzasigarana isi” arondora ibyaha cyangwa se amakosa abantu batuye isi bakunze gukora, akagaragaza n’ukuntu bagenzi babo bahita babacira urubanza ko ari abanyamafuti. Umusizi rero akicyiriza avuga ati “ahise yisubiraho se”.

Dore urugero rwa bimwe mu bika by’wo muvugo we:

“Uyu muzehe ko ahatana, ari igihinza mu gihugu, kitagihwema guhemuka, ngo kirahiga guhaka isi, uboshye uhoraho yeguye, cyangwa Yezu azehetse. Ubuse yasigarana isi? Yego, gihise cyisubiraho se”.

“Umutware utwara ino ni umutwaro w’iyi si,  si ibitwaro atwarana, ni ibitwika ino mitima, ni uwari atwite agata umutwe, ubu se yasigarana isi? Yego ahise yisubiraho se”.

Uyu musizi avuga ko gusiga bifasha ubikora kuvuga ibimurimo haba ibyo ashima cyangwa se ibyo anenga. Aragira ati” gusiga bituma ntacyo ntekereza kimpfiramo”.

Uretse uwo muvugo wa Ninde uzasigarana isi, uyu musizi azwi no ku yindi mivugo nka “Menya aho ubuhanga bwihishe” yahimbiye abanyeshuri bo mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, ubwo bakoraga urugendo rukangurira abantu gusoma; n’undi muvugo yise “Agasaraba niyorosa” ukunze kunyura kuri Radio Maria Rwanda.


 

Tags: , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers