Benshi mu rubyiruko rufite impano babangamiwe n’imyumvire y’ababyeyi.

Untitled3

Benshi mu rubyiruko hirya no hino mu gihugu rufite impano zinyuranye, ariko ntirubasha kuzigaragaza neza uko bikwiriye kubera imyumvire y’ababyeyi babo.

Bamwe mu babyeyi usanga batekereza ko kuba umwana abaye umuhanzi cyangwa se umunyamideli (kumurika imideli) bishobora gutuma ahita ahinduka ikirara, ibi ugasanga bibangamiye urwo rubyiruko.

Untitled4

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye bagize itsinda ry’urubyiruko rya YCEG (Youth Challenge Entertainment Group) rikaba ari itsinda ry’urubyiruko rumurika imideli ribarizwa mu karere ka Kayonza, bavuga ko iterambere ryarwo rikibangamiwe n’imyumvire y’ababyeyi n’abandi baturage muri rusange ikiri hasi ku bijyanye no kwerekana imideri.

Benshi mu babarizwa muri iri itsinda ni abana bakiri bato ku buryo benshi batararangiza amashuri yisumbuye. Mu buhamya bamwe baduhaye bavuga ko bakunda ibijyanye no kwerekana imideri, ariko bakavuga ko bakibyinjiramo ababyeyi ba bo bataboroheye ku buryo hari n’abatarabyumva kugeza ubu.

Musanase Rumanzi Joana w’imyaka 14 avuga ko akinjira muri iryo tsinda ry’urubyiruko rwerekana imideri ababyeyi be babanje kubyanga bakeka ko bizatuma asubira inyuma mu ishuri. Ati “ Babanje kubimbuza bavuga ko nzasubira inyuma mu ishuri ariko ndabasobanurira mbereka ko ntacyo bitwaye. Nabasezeranyije ko ninsubira inyuma bampagarika ariko byaje kugaragara ko nta kibazo bitwaye”

Umubyeyi Aline nawe avuga ko ababyeyi be batishimiye kuba yaragiye muri ibi byo kumurika imideli batekereza ko azaba ikirara. Yagize ati “Byambayeho barambuza ndetse binaba nabi cyane bavuga bati ubu ugiye kuba indaya, ugiye gusubira inyuma mu masomo nyine barabikomeza bambuza kujyayo”

Uyu mukobwa avuga ko nubwo kugeza ubu ababyeyi be batarabimwemerera neza bisa n’aho bagabanyije ubukana bari bafite, ahanini bitewe n’uko hari ibirori bigeze kwerekanamo imideri bikanaca kuri televiziyo. Ababyeyi be icyo gihe ngo barabibonye basa n’abasubije agatima impembero bavuga ko kwerekana imideri ahari bishobora kugira icyo bimarira ubikora.

Uretse abakobwa bakunze guhura n’icyo kibazo cyo kwitwa indaya, abahungu b’abanyamideri na bo ngo ntiboroherwa na bagenzi ba bo nk’uko bivugwa na Muvara Steven wo muri iryo tsinda ry’abanyamideri. Agira ati “Abandi bana bagenzi banjye bajya bavuga ngo twabaye imbwa, ariko nta bubwa burimo ni ikintu umuntu akunda kimwe n’uko n’undi yakunda ikindi kintu ashoboye.

Si iki kibazo cy’imyumvire bahura nacyo gusa kuko usanga urubyiruko ahanini ruhura n’imbogamizi y’ubushobozi buke. Usanga baba bafite impano ariko batabasha kuzigaragaza cyangwa se banazigaragaza ntibibe kurwego rushimishije kubera kubura amikoro nk’uko bitangazwa na Saadi Rutayisire, umwe mubagize YCEG ari nawe ubambika (Designer).

Umwe mu babyeyi twaganiriye utarashatse ko amazina ye agaragara, afite abana b’abahanzi ariko yadutangarije ko koko bamwe mu babyeyi bibagora kwakira ubuhanzi ku bana babo, nyamara we atubwira ko yishimira kuba abana be ari abahanzi.

Yagize ati: “ntabwo mbivuze kubera ko ntuye I Kigali, ahubwo ni uko mbona ukuntu abana banjye bakunda umuziki kandi banawushoboye, nahisemo kubafasha kuko mbona bizabagirira akamaro mu minsi iri imbere…”

Yakomeje adutangariza ko kubera ukuntu yita ku bana be kandi akanabakurikirana bituma bawukora neza kandi ntibanarangare mu ishuri.

Aragira inama ababyeyi ko baha icyizere abana babo ahubwo bakabakurikirana banabafasha kugera ku nzozi zabo, kuko iyo umwana umweretse ko umufitiye ikizere nawe akora ibyo wivuza kandi akabikora neza.

 

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers