Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Ku isabukuru ye y’amavuko, Bobo Bonfils arashimira Imana ibyiza byose imaze kumugezaho

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Bobo Bonfils arashimira cyane Imana kubera ibyiza abona imaze kumugezaho by’umwihariko ku myaka 27 amaze avutse.

 Ku isabukuru ye

Ubwo twaganiraga tumubaza ubutumwa yatanga ku munsi yizihizaho isabukuru ye y’imyaka 27 amaze avutse dore ko yavutse ku itariki 24.3.1987, uyu muhanzi umaze kumenyekanaho gutebya yabanje adutangariza ko ikintu cya mbere kimushimishije ari uko noneho ashobora kujya gusezerana.

Yagize ati: “Nabaye umuntu mukuru, ubu nanjye nemerewe kuba najya muri komini nkagira icyo mvuga!”

Nubwo ariko yavuze atyo, yakomeje atubwira ko atarabona umukunzi bityo bikaba bikimubereye imbogamizi kuko atajya muri “komini” ari wenyine atarabona umukunzi.

Yagize ati: “Ndacyashakisha umukunzi sindabona uwo duhuza, burya ni ibintu bisaba kubanza kwitonda…”

Bobo Bonfils yakomeje ashimira Imana agira ati: “Ndashimira Imana ibyiza byose igenda inkorera, ndayishimira intambwe zose imaze kunteza, ndayishimira aho ngeze muri muzika kuko aho ngeze muri muzika ni kure ndetse ndanayishimira no mu buzima busanzwe kubyo ikomeza kunkorera.”

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers