Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : “Nk’umuntu wari mumarushanwa yari akwiye kumenya ko igikombe cyagombaga gutwarwa n’umuntu umwe!”- King James

Nk’umuntu wari mumarushanwa

Umuhanzi King James umaze igihe gito yegukanye igikombe mumarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2 aho yari yasigaye ahanganye na mugenzi we Jay Polly dore ko aribo bageranye kurwego rwa nyuma (final), nyuma y’uko mugenzi we Jay Polly atangarije kuri Radio 10 mukiganiro Ten Super Star ko ariwe watsinze ariko igikombe kigahabwa King James, we ubwe avuga ko ntabintu byinshi yabivugaho.

tariki 5.8.2012 ubwo Jay Polly yari kuri Radio 10 mukiganiro Ten Super Star, yagize ati: “Twe twaratsinze (Tuff Gangz) igikombe bagiha King James. Nyine niwe wagombaga guhabwa igikombe. Nagiye mbivuga kare, nagiye nyomba ariko nyine ariya majwi niyo yaje”

Yakomeje ashimangira ko rwose ariwe watsinze ariko igikombe kigahabwa King James ngo kuko niwe wagombaga kugihabwa. Yanavuze ko ngo muminsi ya nyuma abafana be batoraga bikanga ariko aba King James bo batora bikemera.

Twaganiriye na King James tariki ya 6.8.2012 tumubaza icyo avuga kubyo mugenzi we arimo kuvuga, maze King James adusubiza agira ati: “ Ubuse namenya mvugaho iki koko? Nta kintu numva nabivugaho kuko ngize icyo mbivugaho byaba bigiye kuba amatiku kandi njyewe simbyifuza pe.

Gusa nyine ibyo avuga ni ukwitesha agaciro, nk’umuntu wari mumarushanwa yari akwiye kumenya no kwemera ko igikombe cyagombaga gutwarwa n’umuntu umwe.”

Uyu muhanzi King James twakomeje tumubaza nyuma yo kwegukana igikombe imigambi yaba afite adusubiza ko kuri ubu yatangiye gukora kuri alubumu ye ya gatatu. Yagize ati: “ Kuri ubu ndi mumyiteguro, ndimo gutekereza kuri alubumu yanjye ya gatatu izaba yitwa “Biracyaza””.

Ese wowe urabyumva ute ibyo Jay Polly yavuze? Ese koko niwe watsinze maze igikombe gihabwa King James kuko ariwe wagombaga kugitwara? Cyangwa King James yagihawe kuko ariwe wagitsindiye?

 

 

 

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers