Tariki 17/12/2011, i Nyanza muri Dayenu Hotel biraba bishyushye, aho biteguye kuza gutaramirwa na groupe y’abakobwa baturutse mu gihugu cya Uganda babyina injyana z’iwabo.
Umwe mu bakobwa biteguye kubasusurutsa. Foto: Jean Pierre
Muyango Tharcisse, umuyobozi wa Dayenu Hotel, avuga ko iki kirori cyateguwe mu rwego rwo gususurutsa ababagana cyane cyane mu bihe bya weekend no kubafasha kwitegura iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani yegereje. Yagize ati “Turaza gususurutsa Abanyenyanza kahave!”.
Uyu mukobwa arabyina pe!!!!!!!
Iki kirori kiratangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri gisoze saa sita z’ijoro. Akarusho ni uko kwinjira biraba ari ubuntu kuri buri wese. Ikindi ibinyobwa biraba biri ku giciro kigereranyije ukurikije n’andi mahoteli yo mu karere ka Nyanza.
Dayenu Hotel. Foto: JPierre
Dayenu Hotel iza kuberamo iki kirori iherereye mu mujyi rwagati imbere y’ibitaro bya Nyanza.

