Urubyiruko mu myidagaduro
Urubyiruko rutuye mu mujyi w’akarere ka Nyamagabe, rurasabako rwashyirirwaho ahantu ho kwidagadurira, ngo kuko aho bidagadurira bishyuzwa amafaranga igihumbi kandi ngo ntibiborohera kuyabona.
Kugeza ubu abakunda imyidagaduro muri aka karere, bisanga muri hoteri yitwa Golden Monkey iherereye mu mujyi wa Nyamagabe, aho bishyura amafaranga 1000 y’amanyarwanda, ariko nayo usanga bayinubira ko ari menshi.
cyiza Claude, umusore w’imyaka 24 y’amavuko, ngo asanga bibabaye byiza abayobozi bashakisha uko hajyaho inzu y’imyidagaduro kubantu bose, ushoboye akajyamo udashoboye akajya aho agomba kwishyira amafaranga, ariko buri muntu wese n’amikoro ye akabasha kwidagadura.
Bitewe nanone no kuba hagaragara akabyiniro kamwe, usanga abakorera muri uyu mujyi wa Nyamagabe, bavuga ko akenshi usanga weekend ijya kurangira barambiwe kuko baba badafite aho berekeza.

