Abayobozi b’urubyiruko mu karere ka Bugesera baravuga ko bafite gahunda yo gutegura amarushanwa yo gutoranya nyampinga w’Akarere ariko bakazitirwa n’amikoro make.
Muhirwa Jean Bosco ukuriye ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamata avuga ko bajya gutegura amarushanwa ya nyampinga w’Akarere ka Bugesera umwaka ushize bari bizeye inkunga izava muri UNICEF nyuma itabonetse icyo gikorwa cyarasubitswe bagishyira muri uyu mwaka mu kwezi kwa Kamena.
Muhirwa kandi akomeza avuga ko batse inkunga Akarere ariko kababwira ko nta mafaranga gafite kuko bitari muri gahunda kandi hari ibikorwa ibikorwa byihutirwa (prioritaire) kagomba gukora.
Muhirwa Jean Bosco wagize igitekerezo cyo gutora nyampinga w’Akarere ka Bugesera yavuze ko amajonjora y’abakobwa bazaba ba nyampinga azatangirira mu mu bigo by’amashuri. Muhirwa yavuze ko mu Karere ka Bugesera harimo ibigo 17 by’amashuri yisumbuye bagombaga gukorana na byo, muri byo umunani bibarizwa mu Murenge wa Nyamata.
