Kuri uyu wa gatandatu abanya-Karongi ibihumbi n’ibihumbi bahuriye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rubengera, aho baribaje gushyigikira abahanzi bakunda, bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star Season 2. Icyo kunywa ariko nacyo cyari gihari ku bwinshi. BRALIRWA yari yamanuye ibiciro bya petit primus na fanta, ibishyira kuri 250 Frw).
Byari biteganyijwe ko abahanzi batangira kwerekana ibigwi byabo ku isaha ya samunani (14h00) z’igicamunsi, abaturage bo batangiye kuhagera mu ma sasita (12h00) kubera ko hari abashyushyarugamba bari baje kubasusurutsa mbere y’uko abahanzi bahagera.
Abahanzi batangiye kuhagera hafi saa cyenda n’igice (15h30), ariko abaturage ntibigeze bicwa n’irungu kubera ko icyo kunywa cyari cyose, kandi n’izuba rikaba ryakaga bidasanzwe.

Ifoto: Kuri bamwe Primus Guma Guma Super Star Season 2, wari umwanya wo kwinywera
kabyeri, abantu bayiguraga ku bwinshi kubera ko ibiciro byari hasi cyane
Nyuma ya Karongi, kwiyamamaza kw’abahanzi mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star Season 2 byakomereje mu Karere ka Muhanga.


