Nyuma y’ivugururwa inzu y’urubyiruko izakemura ibibazo by’umuco,imyidagaduro n’ubumenyi ngiro urubyiruko rwakundaga kugira
Mu gihe mu karere ka Nyabihu hari hari ikibazo ku birebana n’inzu yafasha urubyiruko mu muco no mu myidagaduro ndetse no mu kwiga imyuga itandukanye,iki kibazo kigiye gukemuka bitarenze muri uku kwezi kwa 6/2012 kuko imirimo yo kuvugurura inzu y’urubyiruko iherereye mu murenge wa Karago mu Kagari ka Cyamabuye izaba irangiye.
Iyi nzu y’urubyiruko ikaba irimo sale uru rubyiruko ruzajya rukoreramo ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuco, ikaba izaba irimo ibyumba byafasha kurangurura amajwi no kwerekana amashusho mu bikorwa bitandukanye bizajya biyikorerwamo . Mu bigomba kuba biri muri iyi nzu harimo projecteur,ecran,ibyuma by’umuziki n’ibifasha kurangurura amajwi bitandukanye n’ibindi.
Inzu y’urubyiruko kandi ikaba ifite n’ibibuga bitandukanye by’imyidagaduro ,harimo ikibuga cya Basketball na volleyball. Izaba kandi ifite ahantu hatandukanye,hazajya hafasha urubyiruko rushaka kwiga imyuga itandukanye kuyihigira,ndetse mu minsi ya vuba ba rwiyemezamirimo bakaba bagiye gupiganirwa isoko ryo kuzanamo ibikoresho bitandukanye by’imyuga bizafasha urubyiruko kwiga imyuga bityo rukiteza imbere rwihangira imirimo nk’uko ushinzwe urubyiruko sport n’umuco mu karere ka Nyabihu Murwanashyaka Bosco yabidutangarije.
Imirimo yo kuvugurura iyi nzu y’urubyiruko ikaba izatwara amafaranga 47 000 000 z’amanyarwanda kandi ikaba iteganijwe kurangira muri uku kwezi kwa Kamena 2012. Iyi nzu ikazaba igisubizo ku bibazo by’umuco n’imyidagaduro ndetse n’iby’aho kwigira ibijyanye n’ ubumenyi ngiro uru rubyiruko rw’akarere ka Nyabihu rwagiraga.
