Kuri uyu wa 13.7.2012 , umuhanzi Tom Close na bagenzi be TMS na Benzo barataramira kwa Mutangana Nyabugogo ahazwi nka La Belle Terrasse mu gitarmo kizatangira saa moya za nijoro (19h00, 7pm).
Nk’uko bimaze kumenyerwa, kwinjira muri iki gitaramo ni amafranga y’u Rwanda 1000. Mukiganiro twagirnye na Phil Peter uri mubagize Talent Group ari nayo itegura ibi bitaramo, yagize ati: “ kuri uyu wa gatanu nyabugogo kwa Mutanagana noneho nabatanyurwa bazanyurwa pe! Original Tom Close, Gud Lyf-Kgl Rwanda ft Benzo and TMS bazabataramira kuva 19h-22h ku mafranga 1000 gusa!”
Twamubajije agashya kari muri iki gitaramo akomeza atubwira ati: “Juste ni ukuvuga ngo icyo turi kurwana nacyo nukugirango concert zijye zibasha gutangira kare zirangira kuburyo n`abantu bafite izindi gahunda nyuma babashe kuzijyamo kandi bo kurambirwa! abazaza bazabona ibintu byiza cyane kuko tuzaba twakiriye ababyinnyi baturutse muri uganda.”
Twabibutsa ko ibi bitaramo bitegurwa na Talent Group ari nayo ifite ikinyamakuru cya Talent Magasine gitangaza amakuru anyuranye y’abahanzi, imikino, umuco, n’ibindi.
