Umuhanzi Eric Senderi uzwi ku izina rya International yasusurukije abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Gakenke karahava mu muhango wo gutangiza ibikorwa bitegura isabukuru ry’imyaka 25 ry’umuryango wa FPR ishize uvutse wabaye tariki 11/08/2012.
Senderi yaririmbiye imbaga y’abanyamuryango ba FPR indirimbo ye yitwa “Intore ntiganya” bose bahagurukira icyarimwe baramufasha bazunguza utudarapo mu kirere n’ababishoboye bacinya umudiho.
Ubwo Senderi yaririmbaga indirimbo “Abanyarwanda barihoye”, ibintu byarahindutse abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ibyishimo birabasaga, abana n’abantu bakuru bakaza umurego mu kuririmba baramuzenguruka ari ko baririmbana nawe ku buryo n’abana b’abanyeshuri bagaragazaga ko bazi indirimbo ze neza.
Uyu muhanzi ugaragara ko akunzwe n’abaturage atangaza ko ibanga rituma akundwa ari uko amanuka akaririmbira abaturage iwabo nk’uko itsinda Impala ryabikoraga bituma ryamamara mu gihugu cyose.
Senderi atangaza kandi ko yateye intambwe abandi bahanzi b’Abanyarwanda batarageraho ubwo indirimbo ye “Sukura umujyi” yahitaga kuri televisiyo yo CNN muri Amerika mu kwezi gushize kubera ko aririmba indirimbo zitanga ubuzima busanzwe.
