Nyuma y’igihe kinini abatuye umujyi wa Ngororero bari mu bwigunge bwo kutabona ibitaramo by’abaririmbyi n’abanyamuzika, itsinda Urban Boys ryabaye irya mbere mu gukoresha ibitaramo muri uwo mujyi.
Igitaramo cya group urban boys cyabaye ku mugoroba wo ku itariki 14 Kanama 2012, muri centre d’accueil y’akarere ka Ngororero imaze amezi abiri gusa itangiye gukorerwamo imirimo irebana n’iby’amahoteri, ariko ikaba yarahawe rwiyemezamirimo. Abitabiriye iki gitaramo Bakubise baruzuye, abatuye umujyi wa Ngororero bari bafite akanyamuneza ko kubona ibyiza ubusanzwe bitabonekaga muri uwo mujyi.
Kuva ku cyumweru cyabanjirije uyu munsi, abantu biganjemo urubyiruko n’abakora imirimo itandukanye wasangaga baganira kukuntu batazabura muri icyo gitaramo doreko no kwinjira bitari bihenze kuko byari amafaranga 1000 kumuntu umwe. Mubiganiro byabo, abishimiye iki gitaramo bahurizaga ku kuba baramaze igihe kinini mubwigunge kubera kutagira amazu yabugenewe yo gukoreramo imyidagaduro, none ikibazo kikaba kirimo kugenda gikemuka.
Nubwo ababashije kwitabira icyo gitaramo bishimiye ako gashya mu mujyi wabo, hari n’abanenze ugutinda kuhagera kwa Urban Boys, kuko kumatangazo amanitse hirya no hino muri uyu mujyi wa Ngororero yavugaga ko igitaramo gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko abagombaga kugishyushya bakaba bahageze hafi saa tanu z’ijoro, ibi bikaba bitatumye bidagadura uko babyifuzaga.
Mu bahanzi basusurukije abatuye ngororero hakaba harimo abagize itsinda Urban Boys hamwe n’abandi bahanzi nka Young Grace, Allione n’abandi.



