Umuhanzi Riderman umaze kubaka izina bidasubirwaho muri muzika nyarwanda kubera ubuhanga bwe mukurapa, kuri iki cyumweru tariki 7.10.2012 arataramira abakunzi be kuri Top Chef.
Abandi bahanzi bazafatanya na Riderman gushimisha abafana babo kuri Top Chef ni Bruce Melody, Ama-G The Black, n’abandi.
Nk’uko bimaze kumenyerwa, iki gitaramo kizabimburirwa n’imbyino za Karaoke bakunze kwita Ikimansuro nk’uko twakomeje tubitangarizwa na Mister One utegura ibi bitaramo.
Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba (19h, 7pm) naho kwinjira akaba ari amafranga y’u Rwanda 1000.

