Umuhanzi Sajou
Umuhanzi akaba n’umukinnyi w’amakinamico Serges Mugabo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Sajou, aratangaza ko azakomeza gukina amakicamico ndetse akabifatanya no kuririmba dore ko ari umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Hip-Hop.
Mugabo Serges yatangiye ubuhanzi bwe ari umukinnyi w’amakinamico aho yakinaga mu ikinamico Urunana ica kuri Radiyo ya BBC, akaba akinamo yitwa Nizeyimana. Sajou kandi yamenyekanye cyane mu ikinamico yitwa Musekeweya.
Imwe mu ndirimbo ze zamenyekanye ni izitwa “Overground” yaririmbanye na Puff-G, “Soldier”.
Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zitandukanye harimo iyo yaririmbanye na Mani Martin yise “Buzacya”. Yanakoranye indirimbo n’umuhanzi Knowless bise “Mbera inshuti isanzwe”.
Sajou kandi afitanye indirimbo n’umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda ari we Kamichi, iyo ndirimbo ikaba yitwa “Tubyine” ari nayo nshyashya ye.
Aratangaza ko kandi ahishiye byinshi abakunzi be ko batagomba kumuba kure kuko abakunda.

