Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : ‘‘Black Party’’, igitaramo kizajya kiba buri mezi abiri

‘‘Black Party’’, igitaramo kizajya kiba buri mezi abiri

Black Party ni igitaramo kizajya kigaruka buri mezi abiri kikaba cyarateguwe na Mc Tino, umuhanzi mu itsinda rya TBB, umushyushyarugamba (MC) akaba ari n’umunyamakuru kuri KFM.

Iki gitaramo kigamije guhuriza hamwe urubyiruko by’umwihariko, bakishima bagasabana bakabyina ndetse bakanaririmba nk’uko Mc Tino yabidutangarije mu kiganiro gito twagiranye ku itariki 22.10.2012 ubwo twamusangaga kuri radio akorera KFM iri munyubako ya KCT (Kigali City Tower) muri etage ya13.

Black Party y’uku kwezi izaba kuri uyu wa gatandatu tariki 27.10.2012 muri Liz, uzakitabira wese asabwa kuzaba yambaye umukara hose.

Mc Tino yanadutangarije ko bahisemo iri bara ry’umukara kuko abona ari ibara ryiza. Yagize ati: “Impamvu nayise Black Night ni uko Black is beautiful kandi Black ni color yoroshye kubona, abantu bose barayifite, ngirango mwigeze kumva White party, rero this time ni Black Party kandi aba jeunes nibo target yanjye… nkunda cyane ibara rya Black kandi ni ibara ryiza, iyo umuntu yambaye black aba aberewe cyane.”

Tino yanakomeje adutangariza ko uzaba yambaye umukara akaberwa kurusha abandi azahembwa bishimishije. Yagize ati: “Umuntu uzaba yambaye Black nziza cyane akanaberwa kurusha abandi tumufitiye ibihembo bishimishije…”

Mubihembo uyu muntu azahabwa harimo icupa ryose rya divayi itukura (Red wine) nk’uko Tino yabidutangarije.

Yakomeje adutangariza ko hariho na gahunda yo kunyura kuri tapi itukura (Red Carpet) babafata amafoto. Aha buri muntu wese uzaba afite itike azajya anyura kuri red carpet bamufotora nk’uko Tino yakomeje abidutangariza.

Yakomeje atubwira ko muri iki gitaramo harimo udushya twinshi cyane dore ko binasanzwe bimenyerewe ko Tino ari umuntu ugira udushya twinshi.

Ikindi kizagaragara muri iki gitaramo ni uko bizaba bimeze nko guhangana hagati y’abazagaragara bashyushya abantu bazaba bakitabiriye.

Ni ukuvuga hagati y’abahanzi ndetse n’aba Dj. Umuhanzi Bruce Melody azaba ahanganye na mugenzi we G Bruce baririmba injyana imwe ya R&B, Tizzo akazahangana na Jack B nabo baririmba injyana imwe ariko cyane cyane hano bakazaba bahanganye mukubyina dore ko bose ari abahanga mu kubyina naho Mc Tino akazahangana na Dj Africa mugushyushya abafana.

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mugitondo, ni amafranga y’u Rwanda 2000 gusa, igitaramo kikazabera muri Liz Restaurant mu nyubako nshya y’isoko muri etage ya 3.

Nk’uko gahunda iteye, uku kwezi ni muri Liz ubutaha bikazaba ahandi nk’uko Tino yabidutangarije, ngo kuko bahisemo kujya bahindura ahantu kugirango bose babagereho babashimisha.

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers