Rwanda : Dominic Nic yashyize hanze indirimbo yakoranye na Mister T

Dominic Nic yashyize hanze indirimbo yakoranye na Mister T

Umuhanzi uzwi cyane mundirimbo zihimbaza Imana Dominic Nic yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘‘Panda Juu mpaka Juu’’ ikaba ari indirimbo aherutse gukorera mugihugu cya Kenya hamwe n’umuhanzi w’umunya Kenya witwa Mister T (Mister Tony).

Mister T ni umuhanzi ukunzwe cyane akaba anakora injyana ya Hip Hop. Mister T kandi si ugukundwa gusa kuko anegukana ibihembo bitandukanye mumarushanwa y’abahanzi nka Groove Awards n’ayandi.

Nk’uko Dominic Nic yabidutangarije, ibi ngo biri muri ya gahunda ye yihaye yo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bakora indirimbo zihimbaza Imana babarizwa hirya no hino mu bihugu duturanye byo muri EAC.

Iyi ndirimbo kandi ije ariyo ya mbere nyuma y’uruzinduko aherukamo muri Tanzaniya na Kenya rwari ruri muri iyo gahunda yo kujya gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye.

Dominic Nic kandi muri iyo gahunda yihaye, yanakoranye na Fortran Bigirimana w’i Burundi nawe uzwi cyane muri Gospel i Burundi ndetse no muri aka karere. Indirimbo bakoranye bayise ‘‘Nyuzuza’’ ikaba ari imwe mundirimbo ziri kuri alubumu ye Umubavu aherutse gushyira ahagaragara.

Dominic Nic kandi yanadutangarije ko urugendo aherukamo rwagenze neza uko yabyifuzaga. Iyi gahunda yen go iri mu rwego rwo kugira ngo ahurize hamwe n’abandi bahanzi bagenzi be hirya no hino mukurushaho gukora umurimo w’Imana no kugira ngo ubutumwa bwiza bugere hose.

 Dominic Nic ni umwe mubahanzi bake cyane bajya bafata umwanya wihariye wo gusenga bimwe bakunze kwita ‘‘Retraite’’ mu rwego rwo kugirango abone imbaraga zo gukora umurimo w’Imana kurushaho.

Yagize ati : ‘‘Mfata umwanya wo kujya kuvoma ku isoko kuko ibyo bitabaye sinabona icyo mpa abantu. Imana niyo idutuma kandi niyo izi icyo abantu bayo bakeneye, niyo mpamvu ngenda nkafata umwanya wo kwiherera kugira impe ibyo nshyira abantu bayo nk’uko yo ibyifuza.’’ Iyi gahunda ayikora buri mwaka aho afata iminsi 30 yo kwiherera buri mwaka.

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers