Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Kigali : Amateka y’umuhanzi ukiri muto Ezra Sebera

Umuhanzi ukiri muto Ezra Sebera

Umuhanzi ukiri muto Ezra Sebera

Umuhanzi Ezra Sebeza yavutse kuwa 13/8/ 2001, avukira i Kigali ku Kimisange mu murenge wa Gikondo. Ni uwa cyenda mu muryango w’abana 10 akaba umuhanzi uririmba injyana ya Hip-Hop.

Amashuri abanza yayatangiriye ku kigo cyitwa Amizero Primary School. Ubu ari mu mwaka wa Kane. Indirimbo ya mbere yaririmbye yayise “Abana Banjy”’.

Yagize ati  “nayiririmbye mu mwaka wa2010 muri Home Base Studio iba i Gikondo, kwa Producer Akish. Ubu mfite indirimbo 5 ari zo : Abana Banjye, One Day, I Never Choose, Imfubyi, Komeza ubutwari nshyashya”.

Avuga ko mu buzima bwe icyamushimishije ari ukugira mama akunda kandi akamufasha gukora umuziki we. Yagiye muri Kenya abasha guhura na bamwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya ndetse akaba anateganya no kuzakorana nabo indirimbo.

Ati “ icya mbabaje mu buzima ni urupfu rwa Data ntamuzi. Mbabazwa nuko Data yapfuye ntaramumenya kandi nkaba naragiye nkurira mu bibazo nterwa n’inshuti ze”.

Ezra Sebera ibiryo akunda kurya ni ibijumba, akunda kandi kuririmba no kwambara neza.Igitangaje ni uko ari we wiyandikira indirimbo ze.

Zimwe mu nzitizi ahura nazo ni uko ataramenyekana cyane kandi umuziki yarawutangiye kera.

Ubutumwa yagenera bamwe mu bantu bari mu byiciro arimo (Abanyeshuri n’imfubyi), ku banyeshuri ni ugukunda kwiga n’umurimo, naho imfubyi ni ukwihangana no gukomeza kubaho kuko ari byo asanga ari ubutwari.

Sezibera avuga ko umujyanama we  mu buhanzi bwanjye ari umubyeyi we  witwa Liza’Elizabeth’ Ngondo.

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers