Green wich Hotel yateguriye abayigana injyana ya Rumba izajya iba buri cyumweru

Green wich Hotel yateguriye abayigana injyana ya Rumba izajya iba buri cyumweru

Kuri iki cyumweru tariki 8.12.2013 ndetse no ku bindi bizakurikira, muri Greenwich Hotel hazajya haba igitaramo cy’injyana ya Rumba cyateguriwe abayigana bose. Muri iki gitaramo kwinjira bizajya biba ari ubuntu kuri bose.

Tuganira n’ubuyobozi bw’iyi hotel, bwadutangarije ko bari gushyira ingufu mu myidagaduro kuko basanze abakiriya baba bakeneye no kwidagadura.

Bimwe mu bikorwa iyi hoteli ikora mu rwego rwo kurushaho gushimisha abakiriya bayo harimo iki gitaramo cya Rumba kizajya kiba buri ku cyumweru ndetse hakaba hari n’ubwo bajya bazana n’abahanzi batandukanye kuza gutaramira abakiriya.

Ibi bitaramo bizajya bitangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Itsinda rizasusurutsa abazitabira ibi birori ni “La Diagonale de la Rumba”, uyu muziki ukazaba ari umwimerere (Live).

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers