Rwanda | Tete Roca na Elion Victory bazataramira abatuye Musanze.

Rwanda | Tete Roca na ElionUmuhanzi Tete Roca, uri kuzamuka muri iyi minsi akaba n’umunyeshuri muri kaminuza nkuru yu Rwanda, kuru uyu wa 2 Kamena 2012  azataramira abanyamusanze aho azaba afatanyije na Elion Victory.

Nkuko Roca yabidutangarije, nyuma yogususurutsa abatuye Rusizi afatanije na Tom Cloze muri weekend ishize, ubu azataramira mu ntara yamajyaruguru mu karere ka musanze. Akaba yaratumiwe nakabari kazwi  ku izina rya CASSAVINO.

Tete Roca akaba yaramenyekaniye mundirimbo zakunzwe cyane yise “Ndabaza” ndetse “n’Indahemuka”. yongeyeho ko amaze gutaramira mu turere nka Nyanza, Muhanga, Huye, Musanze na Rusizi.

Uyu muhanzi arasaba abakunzi be kuzitabira ari benshi kandi ko azaba afite CD ziriho amashusho yindirimbo ze amaze gusohora, iyi ikaba ari inshuro ya gatatu Tete Roca azaba ataramiye abatuye Mu mujyi wa musanze.


 

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers