Amakorali yo muri ADEPR yitwaye neza azahembwa mu gikorwa bise SIFA Awards

Amakorali yo muri ADEPRKu wa kane tariki 26.12.2013 muri Petit Stade I Remera, amakorali yo muri ADEPR yitwaye neza azahembwa mu gikorwa cyiswe SIFA Awards cyateguwe na Isange Corporation.

Amakuru dukesha Ntigurirwa Peter, umuyobozi mukuru wa Isange Corporation, iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kugira ngo bahembe amakorali yitwaye neza bibe byanatera imbaraga n’izindi korali maze umurimo w’Imana utere imbere.

Mu kiganiro na Peter kuri uyu wa kane tariki 12.12.2013 tumubaza kuri SIFA Awards yagize ati: “SIFA Awards twayiteguye mu rwego rwo kugira ngo imyumvire y’abantu ihinduke,abantu bumve ko n’amakorali nayo agira impact muri societe nyarwanda…”

Iki gikorwa kizabera kuri Petit stade, guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa kugera ku isaha ya saa moya z’ijoro aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

 

 

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers