Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : Almond Tree Films Rwanda ifite gahunda yo gukundisha abanyarwanda gukora film documentaire

Almond Tree Films Rwanda ifite gahunda yo gukundisha abanyarwanda

Almond Tree Films nyuma y’amahugurwa y’iminsi 10 yatanze mubyumweru bibiri bishize akaba yarashojwe tariki 25.5.2012, kubanyarwanda bagera kuri 12 batoranyijwe hiyongereyeho n’abandi bahisemo bitewe n’uko basanzwe babazi muri filime, ngo yaba ifite gahunda yo gukangurira abanyarwanda gukunda film zo mubwoko bwa documentaire  no kuzikora kuko basanga abanyarwanda batazitabira.

Aya mahugurwa ya mbere kubijyanye n’ubwo bwoko bwa filime, yitabiriwe n’abanyarwanda bagera kuri 12 bakaba barabahisemo bakurikije ubushobozi babonaga bafite ndetse n’uburyo babonye babikwiriye nk’uko twabitangarijwe na Niyongabo Yves Montand umwe mubagize Almond Tree Films Rwanda.

Mu kiganiro twagiranye na Niyongabo Yves Montand ubwo twabasangaga muri Goethe Institute iri mugipangu kimwe na Ishyo Art , bakaba bari kumunsi wayo wa 8, yadutangarije ko nyuma y’aya mahugurwa, hari gahunda yo gukora filime documentaire 2 mu rwego rwo kugira ngo barebe ko intego yabo yagezweho no mu rwego rwo kugira ngo barusheho kurushaho gukangurira abanyarwanda kwitabira gukora ubwo bwoko bwa filime.

Mu magambo ye  Montand yagize ati: “Bari guhugurirwa ukuntu wakora film documentaire uhereye kugihe ugize igitekerezo kugeza igihe film irangiriye gukorwa. Aya mahugurwa ya film documentaire ni ubwa mbere yabaho mu Rwanda, ngirango mu Rwanda film documentaire ni genre idakundwa kuburyo ubungubu ni ukuyigisha abantu no kuyibakundisha. Noneho hakazabaho nyuma y’iri shuri gukina filime ngufiya 2 zigendanye n’uburyo bize mu ishuri kugira ngo turebe niba hari umusaruro byatanze cyangwa se bizatanga. Kubijyanye no gukurikirana umuntu byo buriya ibintu biri artistique burya iyo umuntu afite impano ayikunda arakora, yaba yabonye ubufasha cyangwa atabubonye gusa tuzajya dukomezatubafashe uko tubishoboye natwe nitubona bafite ubwo bushake koko bwo gukorana umurava muri industry ya sinema mu Rwanda.”

Yakomeje atubwira ko basanzwe bagira amahugurwa buri mwaka yitwa Sample of Work biturutse (initiative) kubanyamuryango ba Almond Tree Films ayo muri uyu mwaka akaba azaba mu kwezi kwa kenda (September).

Ubusanzwe Almond Tree Films igizwe n’urubyiruko bagera kuri 15 bishyize hamwe mu rwego rwo guhuriza hamwe impano bari bifitemo yo gukina no gukora filime, muri 2006 bakoze filime yitwa Munyurangabo iza kuba muri filime zatoranyijwe mu nziza mu Rwanda. Baje gufata izina rya Almond Tree Films kubera abantu bafite Almond Tree Films muri Amerika babafashije babahaye amahugurwa ndetse n’ubundi bufasha bituma bafata iryo zina kuko kugeza n’ubu Almond Tree Films USA ikomeje kubafasha.

Almond Tree Films USA ibarizwa ahitwa Brooklyn, New York, ikaba ari iya Lee Isaac Chung, Samuel Anderson hamwe na Jenny Lund (Partners of Almond Tree Films).

N’ubwo ariko bafite izina risa n’irya Almond Tree Films USA, ngo Almond Tree Films Rwanda irigenga ariko ikaba ifashwa na Almond Trees Film USA. Ibi tukaba twarabitangarijwe na John Kwezi, umwe mubagize Almond Trees Film.

Almond Tree Films Rwanda igenda itanga amahugurwa kurubyiruko ruba rwagaragaweho impano. Muri 2009 bahuguye: Musafili Kayambi, Dusabejambo Marie Clementine na Richard Mugwaneza bakaba baranabahagarariye muri TRIBECA FILM FESTIVAL bakaba bari bahagarariye u Rwanda muri Amerika. Aba bahise baba abanyamuryango ba Almond Tree Films.

Bakomeje kujya batanga amahugurwa menshi atandukanye, kandi bakaba banafite gahunda yo kuzabikomeza.   Zimwe muri filime ntoya zegukanye ibihembo zivuye muri Almond Trees Film harimo imwe yitwa “Ruhago” y’uwitwa Aimé Philbert Mbabazi ikaba yaregukanye igihembo cya “Short Movie” muri Rwanda Movie Award.

Mu kiganiro twagiranye na John Kwezi ubwo twabasuraga aho ikicaro cya Almond Trees Film Rwanda kiri Samuduha, John Kwezi yagize ati: “Tugira ama initiative mu rwego rwo kugira ngo twagure ibikorwa. Kugeza ubu filime dufite harimo Munyurangabo, Ukuri kuri he? ya Edouard Bamporiki, long coat ya Edouard Bamporiki, Mayibobo, The barden of my heart  ni documentaire ikinnye mu kinyarwanda yabonye igihembo muri festival yo mu Budage yitwa  dok leiplzig film festival ikaba ari filime ya Niyongabo Yves Montand, Lyiza ya Dusabejambo Clementine, Shema ya Musafili Kayambi, Saa –ipo ya Jean Luc Habyarimana bakunze kwita Fils, Mama ya Jean Bosco Nshimiyimana iherutse kubona igihembo mu Amahoro film festival yabaye le 29.4.2012 byabereye kuri Selena ndetse na filime yitwa Notabena ya Richard Mugwaneza”.

Yves Kwezi yakomeje atubwira zimwe muri filime z’abandi ariko zikaba zarakorewe muri Almond Trees Film harimo “Rwanda take : two” y’umunyamerikakazi witwa Pia sawhney yakozwe muri 2009.

Hari kandi na “The impact ikinnye mukinyarwanda ikaba ari n’iy’umunyarwanda witwa Peter (irindi zina rye ntari kuryibuka).

Indi filime ni ‘‘Cora cora’’ yo ikaba ikiri gukorwa ntirarangira ikaba ari iy’uwitwa Tresor (nawe irindi zina rye ntaryibuka).

John Kwezi yakomeje atubwira ko hari filime abantu bajya babashyira ariko bo bakanga kuzikora bitewe n’uburyo baba babona zimeze. John yagize ati: “Hari abazana film zabo ntituzemere kuko ziba zidakoze neza tukaba tubona ko zishobora kuba zatwicira zikaba zadukura muburyo bw’umwuga.”

Yakomeje atubwira ko iyo babonye filime nk’izo babanza kugerageza kugira inama ba nyirazo ariko iyo banze kubumva inama babaha nabo bahitamo kutazikora kugirango zitabicira.

Twifuje kumenya kuri we filime abona hano mu Rwanda zirimo ikintu cy’umwuga (ziri professional) adusubiza agira ati: “Hano mu Rwanda ntabwo turagera ku rwego rushimishije mugukora filime no kuzandika ndetse no gukina ariko ugereranyije n’uko nta mashuri ahari abyigisha twari twagira mbona ahubwo abanyarwanda bagerageza. Gusa nyine iyo ikintu kigeze kurwego mpuzamahanga nko mumarushanwa niho ubonera ko dukeneye kurushaho gukora mu buryo bw’umwuga. Hano mu Rwanda Film mbona zirimo ikintu cy’umwuga ni izikorwa na Rwanda cinema center, izikorwa n’abantu kugiti cyabo nka Daddy Ruhorahoza Kivu, Silver back production y’uwitwa Theo aragerageza, ntarinjiramo neza ariko aragerageza. Abo nibo maze kubona mubo nzi.”

Twizere ko uruhando rwa filime (Film industry) yo mu Rwanda izagera aho ikagera kurwego rushimishije kuburyo umunyarwanda wese ukina filime cyangwa se uyikora aho ava akagera azajya aba yishimiye kuba ari umukinnyi wa filime nyarwanda ndetse bikanamutunga. Twizere kandi ko abanyarwanda nabo bizagera kurwego bazajya bitabira kugura no kureba cyane  filime zanditswe, zakinwe kandi zatunganijwe n’abanyarwanda mu Rwanda bakumva kandi bibahesheje ishema.


Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers