Igitaramo cyo kumurika alubumu ya kane “Kelele” ya Urban Boys nticyitabiriwe cyane

Igitaramo cyo kumurika alubumu ya kane “Kelele” ya Urban Boys nticyitabiriwe cyane

Urban Boys mu gitaramo

Igitaramo cyo kumurika alubumu ya kane “Kelele” y’itsinda Urban Boys cyahujwe n’umunsi wo kwizihizaho isabukuru y’imyaka 6 iri tsinda rimaze mu muziki nticyitabiriwe cyane nk’uko byari byitezwe.

Iki gitaramo n’ubwo byari biteganyijwe ko cyagombaga gutangira ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa gatanu tariki 13.12.2013, byarinze bigera ku isaha ya saa mbiri z’ijoro abantu bataraba benshi muri stade nto y’I Remera aho cyagombaga kubera dore ko intebe zasaga nk’izicyambaye ubusa.

Nyuma gato ya saa mbiri, nibwo igitaramo cyatangiye ari nabwo abantu bagiye biyongera ariko nabwo ntibigeze baba benshi cyane ngo buzure nk’uko ubusanzwe biba byitezwe mu bitaramo nk’ibi byo kumurika alubumu ku bahanzi bakomeye bamaze kubaka izina muri muzika nyarwanda.

Si ukuba iki gitaramo kititabiriwe cyane gusa kuko byanabaye ngombwa ko iki gitaramo gihagarikwa kitarangiye, dore ko abari bateganyijwe kuririmba bose bataririmbye kubera amasaha yari yagiye. Igitaramo cyahagaritswe saa tanu z’ijoro zirenzeho utunota duke, gihagarikwa abahanzi bakomeye nka Jay Polly na Riderman bataririmbye.

N’ubwo cyatinze gutangira, kikitabirwa n’abantu bake, iki gitaramo cyagenze neza kubyashoboye gukorwa kandi n’abahanzi babashije kuririmba baririmbye neza bashimisha abari bitabiriye iki gitaramo.

Bamwe mu bahanzi bari barimo bashimishije abantu harimo nka TBB, Uncle Austin, Mico The Best, Urban Boys, Gabiro n’abandi.

m_Igitaramo cyo kumurika alubumu ya kane

Abashyushyarugamba bari Mc Kate Gustave na Phil Peter basanzwe ari n’abanyamakuru. Anita Pendo nawe yasunikaga umuziki mu kazi ke asanzwe amenyerewemo k’ubu dj.

Ibitaramo by’abahanzi nyarwanda bimaze iminsi bititabirwa cyane kuburyo abantu benshi basigaye bibaza impamvu yaba ibitera, dore ko abahanzi ubwabo ari ntako baba batagize ngo bakore iyo bwabaga kugira ngo ibitaramo byabo byitabirwe.

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers