Abakunzi b’ibihangano byanjye mubambwirire ko nsimbaraye ku njyana nise “Gakondo Fusion”- Eric Mucyo

m_Abakunzi b’ibihangano byanjye mubambwirire ko nsimbaraye ku njyana nise “Gakondo Fusion”- Eric Mucyo

Umuhanzi Eric Mucyo wamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu guhanga no kugira ibihangano binogeye amatwi, aratangaza ko atsimbaraye ku njyana ye yise “Gakondo Fusion” kandi ngo akaba adateze kuzayireka bibaho.

Eric Mucyo wakoranye indirimbo “I Bwiza” na Jay Polly, kuri ubu aherutse gukorana n’undi muhanzi wa hano mu Rwanda uzwiho ubuhanga cyane ariwe Mani Martin, bakaba barakoranye indirimbo bise “Ni yeye” ikaba ari indirimbo ikoze muri iyi njyana Eric yahimbye yise “Gakondo Fusion”.

Muri iyi ndirimbo “Ni yeye” Eric Mucyo yakoranye na Mani Martin, iri mu rurimi rw’igiswahili ruvanze n’ikinyarwanda, baririmba urukundo umusore akunda umukobwa aho aba amubwira ko ariwe akunda ntawundi, ko ariwe yahisemo kandi ko azamurinda ibyamubabaza byose.

Munyikirizo y’iyi ndirimbo bagira bati: “Ni yeye, ni yeye, ni yeye amecaguliwa…”, ugenekereje bishatse kuvuga ngo “niwe, niwe, niwe, watoranijwe”.

Muri iyi ndirimbo yabo bakomeza bagira bati: “Inyamibwa mu magana n’amagana arabaruta bose, uwo ntazahoza amarira ahubwo nkamurinda kurira, yego we utazicwa n’irungu kuko inganzo yo irahari, uwo nasezeranije ko atazapfa aba wenyine, uwo nzahata amata amatama agatemba itoto shenge we yee ni yeye ni yeye ni yeye mama”

Iyi ndirimbo “Ni yeye” kimwe na “I Bwiza” yakorewe muri Celebrity Music zikorwa na Producer Jimmy ari nawe usanzwe akorana Eric Mucyo.

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers