Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : Bimwe mubibazo byagiye bigaragara mu bitaramo byo mu Ntara bya Primus Guma Guma Super Star2

Rwanda : Bimwe mubibazo byagiyeKuva ibitaramo byo mu Ntara (Road shows) bya PGGSS2 bitangiye, hagiye hagaragara imbogamizi cyangwa se ibibazo bitandukanye mu migendekere y’ibi bitaramo n’ubwo ibyiza byabaye byinshi ariko ntibyabujije ko hari na bimwe mu bibazo byagiye biba ndetse bimwe bikomeye.

Ubwo abahanzi bitabiraga igitaramo cya mbere cyagombaga kubera I Rusizi tariki ya 5.5.2012, imodoka za PGGSS2 zagiriye ikibazo munzira bituma abahanzi batindaho gato ariko nyuma ikibazo kiza gukemuka bakomeza urugendo. Aha I Rusizi kandi, umuhanzi Bahati wo mu itsinda rya Just Family yibiwe telefoni ze 3 I Rusizi nyuma ariko yaje kubona 2 muri zo.  Nyuma y’iki gitaramo, umuhanzi Emmy wari mumarushanwa ya PGGSS2 yahise yerekeza iyo muri Amerika mu buryo butunguranye cyane bituma habamo kongera guhindura ibintu byinshi harimo gushaka abamusimbura, guhindura ibyapa byamamaza PGGSS2 ndetse n’amatangazo yamamaza kuri Radio no mu bindi bitangazamakuru, ibi bikaba byaratwaye amafranga atari make.

Icyumweru cyakurikiyeho habaye ibitaramo bibiri bikurikiranye Rubengera na Muhanga ku matariki ya 12 na 13.5.2012. Muhanga ubwo havugwaga umubyigano wabaye mubafana ndetse bigera n’aho bivugwa ko haba hari abantu babiguyemo gusa nyuma polisi yaje gutangaza ko nta muntu waguye muri icyo gitaramo.

Mu bitaramo byakurikiyeho bya Ngoma na Nyagatare mu matariki ya 19 na 20.5.2012, habaye impanuka ikomeye kuburyo imodoka imwe ya PGGSS2 yangiritse bikabije, gusa kubw’amahirwe ntihagira umuhanzi ukomereka cyangwa ngo apfe. Knowless niwe wenyine wagize akabazo ko guhungabana yanagize n’udukomere tudakabije. Ibi byabaye ubwo bavaga Ngoma berekeza Nyagatare aho bagombaga kuririmba kumunsi ukurikiyeho. Nyuma y’iminsi mike cyane akoze iyi mpanuka, Knowless kandi  yongeye gukora indi mpanuka ari mu mujyi wa Kigali yitwaye mu modoka ye ariko nabwo abaganga bavuga ko ntakibazo gikomeye yagize.

Hakurikiyeho igitaramo cyabereye I Gicumbi tariki ya 26.5.202. Aha umuhanzi King James n’abo bari kumwe mu modoka ya PGGSS2 ubwo bari bakimara kugera I Gicumbi, imodoka ngo yari ibahiriyeho nk’uko King James yabitangarije inshuti ze abinyujije kurubuga rwa Twitter, gusa ntibyigeze bijya cyane mu itangazamakuru kubera kwanga gutera abantu ubwoba ko PGGSS2 ikomeje guhura n’ibibazo by’impanuka.

Road show yakurikiyeho ni Nyamagabe na Huye muminsi ikurikirana tariki ya 2 n’iya 3.6.2012. Aya matariki nayo ntazibagirana mu mateka ya PGGSS2 kuko babiri mu bahanzi bakomeye, Riderman na TMC (Dream Boys) bari barwaye kugeza ubwo bitangazwa. Riderman yari afite uburwayi bw’umusonga naho TMC we yasanganywe uburwayi bwa malariya gusa abaganga bavuze ko uburwayi bw’aba bombi buterwa ahanini n’umunaniro uterwa no gukora cyane. Riderman we yahawe umwanya uhagije wo kuruhuka ariko nyuma aza gusindagira ajya kuririmba. TMC we yajyanywe mubitaro ndetse agumamo yitabwaho n’abaganga kuko babonaga ko uburwayi bwe bukomeye ndetse igihe cyo gutaha bavayo banga kumurekura aguma mubitaro kugira ngo akomeze akurikiranwe nabo. Si aba babiri gusa bagaragayeho umunaniro kuko n’abandi bahanzi bari mumarushanwa ya PGGSS2 bavuga ko batabasha gusinzira neza kubera umunaniro. Bull Dog we yamaze iminsi ataka umutwe udakira.

Ibitaramo byashoje ibi bitaramo byo mu Ntara ni Musanze na Rubavu byabaye tariki ya 9 na 10.6.2012. Aha urugendo rwagenze neza, igitaramo nacyo ni uko ndetse n’umuhanzi TMC yongera kugaragara aririmba I Rubavu nyuma y’uko atari yashoboye kuririmba I Huye na Musanze kubera uburwayi.

Ibi bibazo byagiye bigaragara hirya no hino mu bitaramo byaranze PGGSS2 mu Ntara ntibikuraho ko ibi bitaramo byagenze neza cyane muri rusange. Gusa ibi byabera icyitegererezo abategura aya marushanwa, abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abayitabira kuburyo ibishobora kuba byakwirindwa ubutaha byakwirindwa.


 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers