Rwanda : Urban Boys ngo yizera Imana mu byo ikora byose muri PGGSS II

Urban Boyz iratangaza ko kuba baragiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II (PGGSS II) nyuma ari ku bushake bw’Imana ku buryo ibyo bakora byose muri iryo rushanwa babikora bizeye Imana ko izabafasha kugera kure hashoboka.

Urban Boys ngo yizera Imana mu byo ikora byose muri PGGSS II

Safi, umwe mu basore batatu bagize iryo tsinda, yatangaje ko bagendana n’Imana. Ku bwe ngo ntiyemera amahirwe ngo ahubwo Imana yonyine niyo ishobora byose. Niyo izabafasha muri ayo marushanwa nk’uko yabisobanuye.

Yakomeje avuga ko adashobora gufata amafaranga ye ngo ayahe umuntu utamufana kugira ngo azabashe kumutora. Ngo ahubwo umuntu wumva ko Urban Boys ikora kandi ishoboye azayitore nk’uko Safi yabitangaje.

Humble Gizzo nawe ni umwe mu basore baririmba muri Urban Boys. Yadutangarije ko aho bagiriye mu irushanwa rya PGGSS II basanze abafana babo bari babanyotewe cyane. Aho bagiye kuririmba hose mu ntara abafana barabishimiraga ku buryo bugaragara nk’uko yabitangaje.

Agira ati “ ikigaragara ni uko abafana bari barahombye ariko ubu turi kubamara inyota bari badufitiye”.

Ubwo tariki ya 09/06/2012 i Musanze haberaga Road Show y’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II abafana ba Urban Boys barishimye cyane ubwo babaririmbiraga indirimbo zabo zikunzwe zirimo “Reka Mfpukame”, “Take It Off”, ndetse na “Sipiriyani”.

Kuva abasore bagize itsinda rya Urban Boyz bagera kuri Podium kugera barangije kuririmba indirimbo bagombaga kuririmba abafana babo barabyinaga ndetse bakanaririmba insirimbo z’abo basore.

Urban Boyz yinjiye mu irushwanwa rya PGGSS II nyuma ije gusimbura umuririmbyi Emmy utabashije kuryitabira kubera ko yagiye muri Amerika gukomereza yo amasomo ye.

 


 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers