Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : KGB iri gufata amashusho y’indirimbo yabo nshya “Bibi”

Kuri uyu wa 12.6.2012, itsinda KGB bafashe amashusho y’indirimbo yabo baherutse gusohora bise “Bibi” ikaba yarakozwe na Producer Mastola, naho amashusho akaba ari gufatwa na Cedru.

Mumakuru twari twahawe na Henry umwe mubagize iri tsinda ni uko aho bari bateganyije gufatira amashusho y’iyi ndirimbo atariho bayafatiye ariko ntiyagize byinshi adutangarizaho. Amashusho bateganyaga kuyafatira muri Hotel Tech nk’uko yari yabidutangarije ku itariki 12.6.2012 ubwo yagiraga ati: “Hey bite se? Uyu munsi turatangira shootings za clip 18h kuri hotel tech hafi y’urunana munsi ya stade amahoro ujya kuri prince house. See you there”.

Gusa siho amafoto yafatiwe kuko baje kuyafatira kuri Diplomat Hotel nk’uko yabidutangarije umunsi ukurikira ubwo twamubazaga uko byari byifashe. Henry yagize ati: “ Ni ukuri sha byari byiza we had fun kabisa. Shooting twayikoreye kwa producer Cedru abari bahari ni abo twafatanyije wongeyeho Christian Tusker na sgt Robert naba djs, twahereye kuri background dukurikizaho stories muri hotel Diplomat ariko ntiturarangiza kuko hakiri izindi shootings zisigaye ni ibyo muri rusange”.

Nk’uko yabitubwiye, hari kandi na bamwe mubahanzi bari baje kubafasha kandi bakaba nabo bazagaragara mumashusho y’indirimbo “Bibi” aribo Christian na Sgt Robert.

Amashusho bafashe ku itariki ya 12.6.2012 byari biteganyijwe ko bitangira saa kumi n’ebyiri (18h, 6pm) nk’uko yabidutangarije ubwo yatugezagaho uko gahunda iteye ariko baje gutangira saa mbiri z’ijoro (8pm, 20h) naho iyo kuwa 13.6.2012 bayitangiye saa cyenda z’amanywa. Henry mukutumenyesha gahunda igihe yatangiriye yagize ati: “shooting y’ejo twayitangiye saa mbiri kugeza saa cyenda z’ijoro, iy’uyu munsi twayitangiye saa cyenda z’manywa kugeza saa mbiri za nijoro turi kuyikorera kuri diplomat hotel.”

Henry yakomeje atubwira kandi ko bagikomeje gufata amashusho y’indirimbo yabo “Bibi” ariko ko umunsi n’ahantu hatahiwe atari yabimenya neza. Yanakomeje atubwira kandi ko igihe cyo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo yabo atarakimenya kandi ko bizaterwa n’igihe bazarangiriza kuyafata. Yagize ati: “Igihe tuzayibonera irangiye ntiturabimenya bizaterwa nigihe tuzarangiriza shootings na editing, igihe bizarangirira ubwo tuzabimenya twarangije iby’ibanze”.

Iyi ndirimbo Bibi iri muzizagaragara kuri alubumu KGB iteganya kuzashyira ahagaragara muri uyu mwaka hatagize igihinduka.


Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers