Elion Victory yashyize hanze indiririmbo yise “Bamba Mutima”

Elion Victory yashyize hanze indiririmbo yise “Bamba Mutima”

Umuhanzi Elion Victory yashyize hanze amajwi n’amashusho by’indirimbo ye nshya yise “Bamba Mutima” ikaba ari indirimbo y’urukundo kandi iri mu njyana ibyinitse yise “Pacacho”.

Nk’uko yabidutangarije, Elion Victory ngo yizeye ko iyi ndirimbo ye “Bamba Mutima” izakundwa cyane n’abakunzi ba muzika ye ndetse n’amashusho yayo akaba yizeye ko azakundwa cyane.

Elion yagize ati: “…indirimbo yanjye nshya yitwa Bamba Mutima, yatunganyijwe na Producer Piano the Grooveman ni indirimbo nziza kandi ibyinitse nizeye ko izakundwa cyane n’abafana b’ibihangano nkora. iri mu njyana ya Afrobeat ariko ikozwe muri style ya Pacacho natangiye gukora, aho nibanda ku kumvikanisha umuziki wiganjemo ingoma na gitari, bimwe mu bikoresho nkunda gucuranga”.

Muri iyi ndirimbo “Bamba Mutima”, Elion aragira ati: “Umenibamba mototo, your Body is so sexo; Umenibamba mototo,  you are good for lavo; Umenibamba mototo, I’m losing my mindo; Umenibamba; Umenibamba mtima (2x)”

Mu bitero agira ati: “Wuje uburanga uriranga; Uri mwiza Gikundiro uteye neza; Utemba itoto Kibasumba ni wowe; Kimero ni wowe wuje ubwuzu, usa na bike mazi ya teke; icyampa Imana ikakumpa nkakwibikira ukambera umugore nkakubera umugabo ubuzima bukaryoha…”

Akomeza agira ati: “Ayoo, mukobwa mwiza nsaba icyo ushaka, nsaba icyo wifuza ndakiguha Na-na-na-na-na-na-na-naaa…Baby don’t worry I got the money to buy the time, money in my mind, money everywhere; baby make me your ice-cream wuje ubwuzu usa na bike “Mazi ya teke” icyampa Imana ikakumpa nkakwibikira ukambera umugore nkakubera umugabo ubuzima bukaryoha”.

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers