Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Kuri iki cyumweru, Makanyaga Abdul arataramira kuri Fantastic Restaurant

Untitled6

Ku cyumweru tariki 26.1.2014, Umuhanzi Makanyaga Abdul arataramira abakunzi b’ibihangano bye ndetse n’abafana ba Fantastic Restaurant.

 

Mu kiganiro na Makanyaga atangaza ko yiteguye gushimisha abazitabira icyo gitaramo dore ko n’indirimbo ze zikunzwe cyane n’abatari bake, yaba abakuze ndetse n’abakiri bato kuko inyinshi yagiye azisubiramo zigashyirwa mu njyana nshya.

 

Zimwe mu ndirimbo za Makanyaga azaririmba kuri uwo munsi harimo nka Rubanda, Ngwino Mukunzi, Mukamurenzi n’izindi. Muri iki gitaramo kandi hazaba hari na Karaoke.

 

Kwinjira muri iki gitaramo cya Makanyaga Abdul kizatangira ku isaha ya saa moya z’ijoro ni nk’ubuntu kuko ari ukugura icyo kunywa gusa ubundi ukinjira.

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers