Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : Kuri uyu wa gatanu tariki 15.6.2012 Dream Boys irataramira kuri Sky Hotel naho ku cyumweru ni kuri Top Chef

Kuri uyu wa gatanu tariki 15.6.2012 kuri Sky Hotel harataramira itsinda rya Dream Boys hanyuma kucyumweru tariki 17.6.2012 bataramire Nyabugogo ahazwi ku izina rya Top Chef.

 

Rwanda : Kuri uyu wa gatanu tarikiAmakuru twatangarijwe na Mister One ari nawe ukurikirana ibi bitaramo bitegurwa na Celeb Magazine abereye umuyobozi, yagize ati: “Noneho abifuzaga kwifotozanya n’abahanzi, kubaganiriza ndetse no gusangira nabo barahishiwe. Ni ukuhagera kare kuko n’abahanzi noneho bazahagera kare kugirango ibyo bigerweho.

Ni kuri uyu wa gatanu kuri Sky no kucyumweru kuri Top Chef. Si Dream Boys gusa kuko hari n’abandi bahanzi bazifatanya na Dream Boys mukubashimisha, kuburyo muzabamenya muhageze”.

Nk’uko Sky Hotel yabigize umwuga mukubashimisha buri gihe, mbere y’igitaramo yabateguriye ba bahanga mukubyina ikimansuro (Karaoke) bakazaba babashimisha mugihe abahanzi bazaba bari kwitegura nabo kuza kubataramira.

Isaha ni ya yindi isanzwe ya saa moya za nijoro (7pm, 19h) naho kwinjira nabyo bikaba ya yandi asanzwe, amafranga 1000 y’amanyarwanda gusa.

Nk’uko twakomeje tubitangarizwa na Mister One, iki gitaramo kumunsi wo kucyumweru tariki ya 17.6.2012 kizimukira nyabugogo kuri Top Chef. Isaha ni imwe n’amafranga yo kwinjira ntazahinduka.


Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers