Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Kagina Timothy yakoze alubumu y’igishwahili yise ‘‘Pokea Sifa’’

Kagina Timothy yakoze alubumu y’igishwahili yise ‘‘Pokea Sifa’’

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kagina Timothy yakoze alubumu mu rurimi rw’igishwahili ayita ‘‘Pokea Sifa’’.

Iyi alubumu ‘‘Pokea Sifa’’ y’umuhanzi Kagina Timothy ni alubumu ye ya kane nyuma ya alubumu ze eshatu harimo iyitwa «Amatangazo » na « Turabanyamugisha » yakoze mu myaka yashize.

Uyu muhanzi yagiye agaragaraho ibikorwa bikomeye birimo no kubwiriza hirya no hino, gutumirwa mu bitaramo bikomeye ndetse no gufatanya n’abahanzi bagenzi be mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Iyi alubumu‘‘Pokea Sifa’’ ya Kagina iriho indirimbo zigera mu munani kandi zose zikaba ziri mu rurimi rw’igiswahili nk’uko abitangaza. Ziri mu majwi no mu mashusho.

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi alubumu ni « Matangazo », « Usuku wa Mwisho », «  Roho Mtakatifu » n’izindi.

Nk’uko Kagina akomeza abitangaza, iyi alubumu yayikoze mu rurimi rw’igiswahili kuko yashakaga no gushimisha abakunzi be bumva ururimi rw’igiswahili cyane cyane abari muri Congo (DRC) no muri Tanzaniya.

Alubumu « Pokea Sifa » yamaze kugera ku isoko hano mu Rwanda ndetse kugeza ubu ikaba iri kuboneka no mu gihugu cya Tanzaniya.

Kagina kandi atangaza ko agifite indirimbo zirenga 80 atarabasha gutunganyiriza muri studiyo ariko akaba yizeza abakunzi be ko azajya azibagezaho buhoro buhoro.

Kagina Timothy asanzwe ari umukristo mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge ari naho asanzwe anakorera ivugabutumwa abinyujije mu ndirimbo.

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers