Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

“Minisiteri irahari kugira ngo twigishe abantu, tubagire inama ntabwo iriho kugira ngo tubahane”- Makuza Lauren

m_“Minisiteri irahari kugira ngo twigishe abantu, tubagire inama ntabwo iriho kugira ngo tubahane”- Makuza Lauren

Makuza Lauren Thecle, umuyobozi w’Umuco n’Iterambere muri Minisiteri y’Umuco na Siporo

Nyuma y’inkuru zimaze iminsi hirya no hino mu bitangazamakuru ko Minisiteri y’umuco na siporo yaba yarahagaritse amashusho y’indirimbo “Ancilla” yakozwe na Urban Boys kubera amashusho y’urukozasoni arimo, benshi mu bakurikiranira hafi muzika baribaza niba ibi bisobanuye ko n’izindi ndirimbo zirimo amashusho ajya kumera nk’ayo zose zizahagarikwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki 19.2.2014, mu kiganiro kirambuye ku murongo wa telefoni na Bwana Makuza Lauren Thecle, umuyobozi w’Umuco n’Iterambere muri Minisiteri y’Umuco na Siporo yadutangarije ko Minisiteri idahari kugira ngo ihane ahubwo ko ihari kugira ngo igire abantu inama.

Yongeyeho kandi ko kuba izo ndirimbo zindi ari ntacyo bazivuzeho ari uko ziba zitagaragaye cyane nk’iyi “Ancilla” cyane ko Urban Boys ari abahanzi bazwi cyane hano mu Rwanda.

Bwana Makuza yakomeje  adutangariza ko guhagarikwa kw’ariya mashusho ya “Ancilla” atari icyemezo cya Minisiteri, nta tangazo cyangwa se itegeko riyihagarika bashyizeho, ahubwo ko baganiriye n’abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys bakabagira inama maze bo ubwabo akaba aribo bifatira umwanzuro wo kuyahagarika.

Yagize ati: “Ntabwo dufite gahunda yo guhagarika indirimbo zose zirimo ibintu nka biriya by’urukozasoni nk’uko abantu babivuga, ibyo ni ibanga, n’ibituma iriya yahise inagaragara ni urwego bariya bahanzi bagezeho, nabo ubwabo barabyivugiye ngo abafana babo ntibabyishimiye, ntabwo twayihagaritse ahubwo nibo ubwabo bafashe umwanzuro nyuma y’uko twicaye hamwe tukabagira inama…”

Bwana Makuza akomeza agira ati: “Abantu baradutuka, baratuka minisiteri, ni ibintu byabaye byo gucokoza Minisiteri nabo ubwabo barabyivugira,…Ntabwo minisiteri ihari kugira ngo ihane abantu, Minisiteri irahari kugira ngo twigishe abantu, tubagire inama…”

Yakomeje atangaza ko ibintu bitameze nk’uko abantu babifashe kuko ntabwo minisiteri iriho ngo ihane abantu ahubwo iriho ngo ibagire inama.

Yagize ati: “Twarababajije niba byazabashimisha umunsi abana babo babonye ariya mashusho, tubagira inama nabo baza gusanga koko batarakoze neza. Minisiteri iriho ngo igire abantu inama…”

Bwana Makuza kandi yababajwe n’uburyo iyi nkuru yagiye igaragara hirya no hino mu bitangazamakuru nk’aho Minisiteri iri hariya kugira ngo ihane abahanzi cyangwa se ibabuze uburenganzira bwabo.

Yakomeje adusobanurira ko Minisiteri yashimishwa cyane no kumva inkuru kuri aya mashusho ya “Ancilla” zigira inama abahanzi mu buryo bwo gusigasira umuco nyarwanda no guharanira ko u Rwanda rwacu rwarushaho kuba rwiza mu muco wacu aho kugira ngo zigire isura y’ubucuruzi.

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers