Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : Dj Theo, Theo Bosebabireba na Producer Gilbert bagiye I Burundi mubirori bifungurwa na President w’I Burundi.

Rwanda :Dj Theo

Twahirwa Theophile a.k.a Dj Theo usanzwe amenyerewe muri show biz nk’umujyanama (Manager) w’umuhanzi Emmy uherutse kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 25.6.2012 ahagana ku isaha ya saa yine za mugitondo we na Theo Bosebabireba na Producer Gilbert Benjamin berekeje I Burundi mu birori batumiwemo ndetse no gufatirayo amashusho ya zimwe mundirimbo za Theo Bosebabireba.

Twahirwa Theophile a.k.a Dj Theo ari nawe usigaye areberera inyungu (manager) za Bridge Records we na bagenzi be berekeje I Burundi mu birori batumiwemo nk’uko yabitubwiye ubwo yagiraga ati: “ Ni ibirori by’imyaka 50 I Burundi babonye ubwigenge, birabera kuri stade I Bujumbura bifungurwe na President w’I Burundi. Twatumiwe n’impuzamatorero yaho, ushinzwe abaririmbyi ni P. Sostene. It’s a big event”.

Dj Theo kandi yakomeje atubwira ko batagiye kwitabira ibyo birori gusa ngo bazanafatirayo amashusho ya  zimwe mundirimbo za Theo Bosebabireba kuko ubu arimo gukorana na producer Gilbert Benjamin uri gukorera muri Bridge Records. Dj Theo yadutangarije ko hatagize igihinduka bazagaruka nyuma y’iminsi itatu.


 


Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers