Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : Nyuma ya Just Family, Danny Nanone na Bull Dogg nibande bazasezererwa muri PGGSS2 ku nshuro ya kabiri?

Rwanda | Nyuma ya Just Familytariki ya 30.6.2012 mu gitaramo cya kabiri cya Live cya PGGSS2 nibwo abahanzi 3 ba mbere basezerewe mu marushanwa ya PGGSS2 ariko nk’uko biteganyijwe kuri gahunda, tariki ya 7.7.2012 abandi bahanzi batatu bagomba gusezererwa. Ese uracyeka ari bande?

Mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 2 cyabaye ku itariki 30.6.2012, abahanzi Just Family, Danny Nanone na Bull Dogg nibo babimburiye abandi bahanzi gusezererwa dore ko ku ikubitiro hagombaga kuvamo abahanzi 3 hagasigaramo 7 bakomeza.

Nk’uko byagaragaye mugihe hari hatangiye igikorwa cyo kugaragaza abahanzi bakomeza n’abasezererwa, abahanzi bose uko ari 10 bari bafite ubwoba bwinshi dore ko mumarushanwa nk’aya bose baba banganya amahirwe nk’uko byagaragaye ubwo aba bahanzi 10 batorwaga muri 20 bagakomeza.
Bose rero ubwoba bwari bwinshi ariko byarushijeho ubwo bababwiraga ko bagiye gutangira bahamagara abahanzi bazakomeza mu marushanwa ya PGGSS2.

Itsinda Dream Boys niryo ryabaye irya mbere guhamagarwa, ibyishimo byari byose kuribo. Mugihe ubwoba bw’abandi bahanzi bwari burushijeho kwiyongera, kuri bo siko byari bikimeze.

Abahanzi bose bagiye bahamagarwa bagiye bagaragaza ibyishimo bidasanzwe ariko kuri Knowless we byari birenze. Knowless, Bull Dogg na Young Grace bagaragaye nk’abantu bari bishyize hamwe murwego rwo gushyigikirana kuburyo uko bahamagaraga umuhanzi wagize amahirwe yo gukomeza, wasangaga aba uko ari batatu barushaho kwegerana no kuvugana ubona ko bari gukomezanya.

Ubwo Knowless yahamagarwaga, yahise abanza guhobera cyane Bull Dogg hanyuma abona kujya imbere aho abahanzi bamaze guhamagarwa bari bari.

Ku ruhande rwa Urban Boys, nabo ubwoba bwari bwinshi dore ko byarinze bigera ku mwanya wa gatanu batarahamagarwa. Umujyanama wabo Alexis Muyoboke aho yari yicaye kumyanya y’imbere wabonaga yabuze uko yifata. Gusa bamaze guhamagara aba basore be dore ko bahamagawe kumwanya ubanziriza uwanyuma, wahise ubona ko icyizere bari bataye gihise kigaruka.

Aba bahanzi batatu Just Family, Danny Nanone na Bull Dogg bamaze kwisanga mubatari bukomeze wabonaga bababaye cyane ariko bahawe ijambo kugira ngo bagire icyo babwira abafana babo. Muri rusange bose bahurije kukintu cyo gushimira abafana babo babatoye bakanabaha amahirwe yo kugera aho, ariko icyagaragaye kandi cyanashimangiwe na benshi mubo twaganiriye nyuma y’uko aba basezererwa na nyuma y’iki gitaramo ni uko Danny Nanone ngo yavuyemo kigabo naho Bull Dogg we akaba yarabaye nk’uwatunguwe ndetse no kwihangana byari byamunaniye kuko nk’uko byagaragaye ubwo yamaraga kubona ko ari muri 3 basigaye, yahise agenda agarurwa ataragera kure kugira ngo aze agire icyo abwira abafana be.

Abahanzi bahawe amahirwe yo gukomeza bahise baririmba indirimbo buri umwe kuburyo wasangaga koko ko bose bari biteguye.

Dore uko abahanzi bakurikiranye muguhamagarwa: Dream Boyz, Jay Polly, Riderman, King James, Knowless, Urban Boyz na Young Grace. Ese urabona muri aba 3 bazasezererwa kunshuro itaha ari bande? Naho se 4 bazakomeza urabona ari bande? Tubitege amaso.

 

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers