Iserukiramuco Kigali Up ku nshuro ya kane, rije guha isura nshya ubuhanzi nyarwanda

Iserukiramuco Kigali Up rigiye kuba mu Rwanda ku nshuro yaryo ya kane, rizanye udushya twinshi by’umwihariko guha isura nshya ubuhanzi nyarwanda.

Iserukiramuco Kigali Up ku nshuro ya kane, rije guha isura nshya ubuhanzi nyarwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 27/6/2014, abategura Kigali Up batangaje ko iri serukiramuco kuri iyi nshuro rigamije cyane cyane guha isura nshya muzika nyarwanda batibagiwe no kuyiteza imbere kurushaho.

Iserukiramuco Kigali Up ku nshuro ya kane, rije guha isura nshya ubuhanzi nyarwanda1

Muligande uzwi ku izina rya Might Popo, umuhanzi, umuyobozi w’ishuri rya Muzika rya WDA ku Nyundo ndetse akaba ari nawe watangije iserukiramuco Kigali Up, yabwiye abari bitabiriye inama ko hageze ngo abahanzi nyarwanda babashe gutungwa n’impano zabo ariko ko by’umwihariko basabwa gukora nk’abanyamwuga.

Iserukiramuco Kigali Up ku nshuro ya kane, rije guha isura nshya ubuhanzi nyarwanda3

Yagize ati: “Twatumiye abahanzi bafite ubunararibonye muri muzika bazaba baturutse amahanga atandukanye mu rwego rwo kugira ngo abahanzi bacu bagire byinshi babigiraho. Abanyarwanda nabo kandi bizaba ari umwanya mwiza wo kubona uburyohe bw’umuziki, gusangira umuco, gusabana no kwidagadura…”

Iserukiramuco Kigali Up ku nshuro ya kane, rije guha isura nshya ubuhanzi nyarwanda4

Might Popo yakomeje avuga ko abahanzi nyarwanda bazaririmba cyangwa bifuza kuzaririmba muri Kigali Up Festival ari abahanzi bashoboye kandi b’abahanga.

Abajijwe kubijyanye no kuba bazategurira abahanzi itsinda ribacurangira, yasubije ko umuhanzi wese uzitabira iri serukiramuco agomba kuba ari umuhanzi ushobora kwitegurira abamucurangira dore ko biri mu bintu by’ingenzi bigaragaza umuhanzi koko ufite intego azi n’icyo akora.

Iserukiramuco Kigali Up ku nshuro ya kane, rije guha isura nshya ubuhanzi nyarwanda5

Undi mwihariko uri muri iri serukiramuco kuri iyi nshuro ya kane ni uko rizaba rirerire. Judo Kanobana umwe mubategura Kigali Up akaba n’umuyobozi wa Positive Production isanzwe ifasha abahanzi mu bikorwa binyuranye cyane cyane kubaha ibyuma bya muzika, yatangarije abanyamakuru ko Kigali Up Festival ifite kuzajya ikora igitaramo buri mezi atatu, ibi bikaba byarateguwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda hirya no hino kumva no kubona uburyohe bwa muzika nyarwanda no kurushaho kwibona muri iri serukiramuco.

Ibi kandi bije bisubiza ikibazo benshi bibazaga kikaba kandi cyaranabajijwe n’abanyamakuru cy’uko amaserukiramuco ya Kigali Up yabanjije wasangaga higanjemo abanyamahanga n’abanyarwanda baba hanze (Diaspora) bityo abari ino bamwe ntibaryibonemo.

Might Popo yashimangiye ko kuba Kigali Up yitabirwa n’abanyamahanga benshi ndetse n’abanyarwanda baba hanze batabibona nk’imbogamizi ahubwo ko ari uko abanyarwanda baba hanze ndetse n’abo banyamahanga ari uko bumva cyane agaciro k’iserukiramuco nk’iri.

Yongeyeho ko ariko bafite gahunda zinyuranye zo gukundisha abanyarwanda iserukiramuco harimo n’ubufatanye n’itangazamakuru mu rwego rwo kugira barusheho kubishishikariza abanyarwanda.

Kuri iyi nshuro ya kane, abahanzi bazaza baturutse hanze harimo Didier Awadi akaba ari umuhanzi ukomeye cyane ku rwego rwa Afurika ndetse no ku isi, akaba ari uwo mu gihugu cya Senegali.

Hazaba kandi hari Rhonda Benin wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Joey Blake nawe wo muri Amerika.

Mu bahanzi nyarwanda kugeza ubu bimaze kumenyekana ko bazitabira iri serukiramuco harimo Paccy, Alpha Rwirangira, Angel Umutoni, Christopher, Focas, Jay Polly, Riderman, Jules Sentore, Ras Kayaga n’abandi.

Iri serukiramuco rikaba rizatangira tariki 19 na 20.7.2014 mu gitaramo kizabera muri Stade Amahoro I Remera aho imiryango izaba ikinguye guhera ku isaha ya saa saba z’amanywa.

Kubazinjira mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bazishyura amafaranga y’u Rwanda 3000 naho abazinjira nyuma y’iyo saha bakazishyura amafaranga y’u Rwanda  5000. Abana bari munsi y’imyaka 10 baherekejwe bo bazinjirira ubuntu.


Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers