Rwamagana: Chorale Intumwa-ADEPER yizihije imyaka 20 imaze inamurika Alubum

Chorale Intumwa yo mu Itorero rya ADEPER mu karere ka Rwamagana yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe ku cyumweru tariki ya 13/07/2014, maze inamurika Album y’indirimbo z’amashusho yiswe “Abanyamugisha” mu gikorwa kikaba cyabereye kuri Hotel Dereva iri mu Mujyi wa Rwamagana.

 Chorale Intumwa-ADEPER yizihije imyaka 20 imaze inamurika Alubum

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari n’ubukungu mu itorero ADEPR mu Rwanda, Mutuyemariya Christine, yashimiye cyane Chorale Intumwa ku bw’ibikorwa by’ivugabutumwa yakoze mu gihe cy’imyaka 20 imaze ikora umurimo w’Imana maze asaba ko umuntu wese ukora umurimo w’Imana akwiriye kuwuhagararamo neza areba imbere kugira ngo azabone ingororano z’Imana.

Perezida wa Chorale Intumwa, Misigaro Jean de Dieu, avuga ko bishimira imyaka 20 bamaze bamamaza inkuru nziza y’agakiza ndetse n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye muri iki gihe cy’imyaka 20 itambutse, none bakaba babashije no gushyira ku mugaragaro Album yabo y’amashusho.

 Chorale Intumwa-ADEPER yizihije imyaka 20 imaze inamurika Alubum 2

Umushumba w’Itorero ADEPER mu karere ka Rwamagana, Pastor Nyabutsitsi Etienne, avuga ko ibikorwa bya Chorale Intumwa ari ibyo kwishimirwa ngo kuko ibikorwa byo gushyira ku mugaragaro Album y’indirimbo bikomeza gufasha iri torero mu kwamamaza ubutumwa bwiza kandi bikarushaho kuba byiza kuko izi ndirimbo zigera kure n’aho abantu batabashaga kwinjira byoroshye zo zikahagera.

Chorale Intumwa-ADEPER yizihije imyaka 20 imaze inamurika Alubum 3

Ubuyobozi bwa ADEPER ku rwego rw’igihugu, bwatangaje ko bushyigikiye ibikorwa by’amakorali ndetse ngo bukaba buzakomeza kuyafasha mu bikorwa byabo by’ibwirizabutumwa bukoresha indirimbo.

Iyi Album “Abanyamugisha” y’indirimbo zigaragara zikanumvikana iriho indirimbo 11. Chorale Intumwa ikaba yari isanganywe Album 5 z’indirimbo z’amajwi gusa.

Chorale Intumwa-ADEPER yizihije imyaka 20 imaze inamurika Alubum 4

Cholare Intumwa-ADEPER ifite icyicaro mu Mudugudu (w’Itorero) wa Plage muri Paruwase ya Rwamagana mu Rurembo rw’Intara y’Iburasirazuba.

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers