Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda | Ngoma: Barasaba inzu z’utubyiniro no gusurwa n’abahanzi bakomeye

Urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma; rurifuza ko hashyirwaho inzu z’ubwidagaduriro (utubyiniro )no gusurwa n’abahanzi bakomeye bo mu munjyi wa Kigal, mu rwego rwo kwidagadura.

 Ibi babitangaje mu gihe abantu benshi bibaza ikibura  ngo mu karere ka Ngoma  naho hagere imyidagaduro nk’utubyiniro ndetse n’ibitaramo by’abahanzi babasha kubasusurutsa mugihe cy’ikiruhuko. ngo kuko abenshi babumva batarababona amaso kuyandi.

Urubyiruko rurimo abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya INATEK, abakora imirimo itandukanye; irimo iy’ubucuruzi bakeka ko ibi byaba biterwa  n’uko nta mazu ahari yo kwidagaduriramo nk’utubyiniro cyangwa ahandi ibi bintu byabera. Ngo ni bimwe mubituma basigara inyuma mubinjyanye n’iterambere ry’ibigezweho.

Shumbusho Emmanuel, kuriwe asanga hari hakwiye abacuruzi bashora amafaranga yabo mubintu binjyanye n’imyidagaduro kuko uyu munjyi ugenda urushaho gutera imbere.

Agira ati:“ Kuba umunjyi wacu warateye imbere mu kwihaza mu biribwa, tukagira ishuri rikuru INATEK ariko ntubone aho urubyiruko rubasha kwidagadurira birababaje.”

Rutagengwa Jean Bosco ni umukozi ushinzwe urubyiruko  umuco  na  sport  mu karere ka Ngoma; avuga ko impamvu  imyidagaduro injyanye n’utubyiniro twa nijoro itaba muri aka karere, ahanini ngo biterwa n’ubushake buke bw’abacuruzi batinya gushoramo amafaranga yabo bikanga ko byabahobya.

Ikindi ni uko urubyiruko rutarabimenyera cyane ngo mu gihe cyo gutangira; ngo habamo igihombo bitewe n’uko  abakwishyura amafaranga 1000 n’ibihumbi bibiri wasanga Atari benshi.

Rutagengwa agira ati” Nanjye ubwanjye nigeze gushora amafaranga muri ibi bintu ngo ndebe ko urubyiruko rwacu rwava mu bwigunge ariko narahombye cyane ku mafaranga agera 200 000 Rwf, sinabonyemo na kimwe cya gatanu cyayo. Kandi nari natumiye abahanzi bakomeye b’I Kigali bazwi cyane.”

Gusa akomeza avuga ko ibyo bitagombye guca abantu intege batinya gushoramo amafaranga yabo ,kuko  byose bitangira buhoro buhoro bikageraho bigakundwa.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis avuga ko ibyo byose bigiye kuzakemuka mu mwaka utaha kuko ingengo y’imari ya 2012 na 2013; bateganyije inyubako izaba igizwe n’ahantu h’imyidagaduro itandukanye kandi hanini. Avuga ko usibye urubyiruko ruzahidagadurira ngo n’abakuze bazisangamo kuko byatekerejweho kuburyo buhagije kubinjyanye no kuruhura umubiri.

N’ubwo ariko bimeze bityo, hari urubyiruko ruvuga ko rwo kubera uburyo rukunda kwidagadura hari igihe rwemera rugatega imodoka rukajya kwitabira ibitaramo I Kigari kubera kwanga guhera mu bwigunge.

Mukamana Solange  we abona ko kuba nta nzu n’imwe yo kwidagaduriramo (akabyiniro) irangwa muri aka karere, ngo nabyo byaca abahanzi intege bakagira icyizere gike cyo kuba bagaruza ayo baba bashoyemo ndetse no  mugukodesha amasalle n’amatike baba bakoresheje.

Muri primus guma guma super star yabereye i Ngoma 2012; abahanzi batangaje ko batishimiye uburyo public (abitabiriye igitaramo) yaho yabakiriye kuko ngo yari ikonje cyane kurusha ahandi bagiye bajya.

Kugeza ubu nta nzu nimwe y’ubwidagaduriro wasanga yagenewe urubyiruko muri aka karere ka Ngoma.

 

 

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers