Rwanda : Producer Davydenko ababajwe cyane no kuba atarashoboye gukora indirimbo ya KGB Henry arimo

Producer Davydenko ababajwe cyane

Producer Davydenko ababajwe cyane no kuba atarashoboye gukora indirimbo ya KGB Henry arimo.

Abinyujije kurubuga rwa facebook ku munsi w’ejo tariki 4.12.2012 , Producer Davydenko yagaragaje agahinda ke atewe no kubura Henry by’umwihariko agiye atarakora indirimbo ya KGB Henry arimo.

Yagize ati: “ Henry Wow Aradusize!! Birababaje, gusa bikambabaza kurushaho kuba ntakoze indirimbo ya KGB ndetse na Henry arimo!!”

Davydenko yakomeje agira ati: “Umunsi wabaye uwambere n’uwanyuma mbona Henry Wow, twarahuye ambwira atya ”Davy, umunsi umwe uzadukorera indirimbo nka KGB” narabyishimiye.

bitewe n’uko nahoze ndi umufana kandi nzahora mfana KGB, bitewe nuko nahoraga ndirimba Indirimbo ”ABAKOBWA B’IKIGALI” ndabyibuka neza hari muri 2005

niga muri P6!!”

Kuba atarashoboye gukora ibyo yasabwe na Henry byamushenguye cyane. Yagize ati: “Kuba ugiye ntarasoza imihigo nahize biri mubinyereka ko ndi umuhombyi, ariko nanone nkagira ikizere cy’uko hari umunsi tuzongera guhuriraho.

Ndihanganisha ndetse nkomeje, inshuti, umuryango, ababyeyi ndetse n’abavandimwe b’umuhanzi Henry ndetse by’umwihariko abahanzi nka Mr Skizzy ndetse na MYP babanye ndetse banaririmbanaga muri KGB.

Allah azi impamvu kandi turizera ko aho ugiye atari habi, Allah azongera aguhuze n’abakubuze bakigukeneye, aguhe kandi agutuze aheza, agufashe ndetse agushyire mubo yishimira Allahuma Ameen. Once again Rest in Peace Bruh…”

 

 

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers