Rwanad : Korali Betesida iritegura kumurika alubumu yayo y’amashusho

Abagize Korali Betesida

Abagize Korali Betesida

Ubuyobozi bwa Korali Betesida yo mu itorero ry’ADEPR Rwimbogo i Kanombe iritegura kumurika alubumu yayo ya mbere y’amashusho.

Umuyobozi w’iyi korali  Nsengumuremyi Claude avuga ko imyiteguro iri kugenda neza kandi nta kizahinduka kuri gahunda iteganyijwe yo kuyishyira ahagaragara ku cyumweru tariki ya 23/12/2012, ku rusengero rwa ADEPR Rwimbogo ruri hafi y’ikibuga cy’indege.

Yagize ati “ icyi gitaramo kizatangira saa saba z’amanywa, kizitabirwa kandi n’abandi bahanzi bazaza kudushyigikira barimo Korali Impanda izava mu itorero rya ADEPR Gikondo n’abandi”.

Nsengumuremyi Claude avuga  ko kuzinjira bizaba ari ubuntu. Umuyoyozi w’iyi Korali yakomeje atangaza ko iyi alubumu yabatwaye amafaranga ari hejuru ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, bakaba ari bo ubwabo bayitangiye kuko muri bo harimo abakozi n’abafite akazi.

Ati “ iyi alubumu ikaba iriho indirimbo 10 ziri mu njyana zitandukanye kandi zose zikaba ziri mu Kinyarwanda”.

Mu mwaka wa 2002 korali Betesida ni bwo yakoze alubumu yabo ya mbere y’amajwi (audio), iyishyira ahagaragara mu mwaka wa 2003, na ho mu mwaka wa 2011, yatangiye gukora Album yayo ya kabiri y’amajwi (audio), iyishyira ahagaragara muri 2012.

Korali Betesida yavutse mu mwaka wa 1991 ari Korali y’icyumba, mu mwaka wa 1992 ni bwo yabaye Korali y’umudugudu, mu mwaka wa 1994 yahuye n’ibabazo bamwe mu bayigize baricwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka wa 1995 yongera gutangirana n’abantu 7. Korali Betesida yakomeje kwiyubaka ku buryo ubu ifite abaririmbyi bagera kuri 70 nk’uko  Nsengumuremyi Claude abivuga.

Tags: , , , ,

One Response to “Rwanad : Korali Betesida iritegura kumurika alubumu yayo y’amashusho”

  1. adolphe
    December 21, 2012 at 10:16 pm #

    tubifurije gukomeza kugira imyiteguro myiza.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers