Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Babu:ku myaka 10 gusa asohoye alubumu ye

Shema Arnold a.k.a Babu ni umwana ukiri muto cyane urangije umwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu kigo cy’amashuri cya Camp Kigali. Babu ni umuhanzi mu njyana ya Hip Hop. Uyu mwana w’imyaka icumi gusa kuri ubu aritegura gushyira ahagaragara alubumu ye ya mbere yise “Umwana ni imbuto” akaba azayimurikira abakunzi be by’umwihariko n’Ananyarwanda muri rusange ku munsi wa Noheli ku itariki ya 25 Ukuboza 2011.

Igitaramo cyo kuyimurika hazagaragaramo abahanzi bakiri bato nka Lil G, Lil Ngabo na M Gloire kikaba kizabera Cadillac ahitwa Mama Africa guhera saa munani z’amanywa.

Babu nubwo kuri ubu afite imyaka icumi gusa, hashize imyaka 3 atangiye muzika kuko yayitangiye afite imyaka 8 gusa. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo 10. Imwe mu ndirimbo amaze gushyira ahagaragara ni UMWANA MUTO ari nayo yitiriye alubumu ye, That’s my name, Hip hop for life, Hip hop ni akazi, Ibikorwa, Rwanda n’izindi.

Mubigaragara ni uko uyu mwana akoze ikintu kidasanzwe mu Rwanda kuko usibye no kuba yaratangiye kuririmba ari muto cyane, ni we wa mbere ukoze alubumu afite imyaka 10 gusa. Uyu mwana kandi azwiho ubuhanga cyane kuburyo yagiye anizerwa n’abandi bahanzi basanzwe bazwi muri muzika maze bagakorana indirimbo (featuring) harimo itsinda Tuff Gangz na Bac-T.

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers