Kumurika alubumu “UMWANA NI IMBUTO” ya Babou ntikikibaye kuri Noheli

Manager w’umuhanzi Babou, Jerome Paterson, yavuze ko igitaramo cyo kumurika alubumu yitwa UMWANA NI IMBUTO cyari giteganijwe kuri noheli kimuriwe ku munsi ubanza kubera ko kuri uwo munsi abana benshi baba bafite kujyana n’imiryango yabo mu birori no mu masengesho dore ko aribyo ahanini biranga uwo munsi.

 

Kubera izo mpamvu rero Jerome Paterson yasanze kurekera icyo gitaramo ku munsi wa Noheli bitazatuma abana baboneka uko babyifuza ndetse n’ababonetse ntibishime bihagije, bityo igitaramo bakaba bacyimuriye ku munsi ubanziriza Noheli ku itariki ya 24 Ukuboza 2011. Aho kizabera ntihahindutse ni muri Cadrillac Maman Africa Restaurant.

 

Icyo gitaramo kizaba kuva saa tatu za mugitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko abana bazaba bafashwe neza cyane. Iki gitaramo kizaba gitangaje kuko Père Noël (Santa Claus) azaha abana impano zitandukanye ndetse abana bakazanagaburirwa mbese bakitabwaho ku buryo bwose.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 15000 ku mwana umwe, bakitabwaho kuva mu gitondo bahageze kugera nimugoroba batashye, bakidagadura kakahava. Abazaherekeza abana ariko bo ngo kwinjira ni ubuntu bakigurira icyo kunywa n’icyo kurya.

 

Iki gitaramo kizabera Cadillac mu gice cyitwa Maman Africa aho abana basanzwe bidagadurira, hakazaba harimo abahanzi nabo bato nka Lil G, Lil Ngabo na M Gloire.

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers