Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Groupe X-RINK ryasusurukije abantu muri Sky Hotel

Ubwo twahanyarukiraga muri Sky Hotel tariki 15/12/2011, twahasanze itsinda X-RINK ribyina ababareba bakibagirwa gutaha. Iri tsinda rigizwe n’abakobwa bane n’abahungu batatu aba bose akaba ari abagande n’Umunyarwanda umwe, Sisco, uzwiho impano yo kubyina neza cyane ku buryo yiyambazwa n’abahanzi ngo ababyinire mu mashusho y’indirimbo zabo.

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe, muri iyi hotel bagira ibihe binyuranye byo gushimisha abakiriya babagana harimo kubaha serivisi nziza ndetse by’umwihariko kubashakira abahanzi baza kubataramira bakishima.

Iyi gahunda yo kuzana abahanzi kubyina no gushimisha abakiriya harimo ndetse no kubaririmbira ngo yaba yaratangiriye muri iyi hoteli nk’uko twabibwiwe na Manager wayo, Innocent Bayingana.

Bayingana afite umwihariko wo gusimburanya abahanzi n’ababyinnyi ku buryo bahamara nibura ibyumweru bibiri agahindura akazana abandi, abahamaze igihe kinini bahamara ukwezi.

Iki gitekerezo ngo yagikoze mu rwego rwo kugirango abakiriya be badahararukwa umuziki wo muri Sky Hotel babitewe no kubona abantu bamwe gusa.


Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers