Alpha Christmas Live Concert: igitaramo kidasanzwe

Nk’uko bisanzwe mu mpera z’umwaka, ibirori byo kwizihiza Noheli n’ubunani ntibyitabirwa n’abantu basanzwe gusa kuko abahanzi nabo bagaragazamo ubuhanga bwabo cyane.

Ni muri urwo rwego, Alpha Rwirangira, nawe yateguriye abakunzi be igitaramo yise Alpha Christmas Live Concert. Iyi ni concert izagaragaramo bagenzi be b’ibihangange muri muzika bo mu bihugu duturanye nabo bakunze kugaragara muri Tusker Project Fame aribo Patricia, Msechu, Ng’ang’alito, Judge Ian ndetse n’Abanyarwanda nka Riderman, King James, Tom Close na Kitoko.

Iki gitaramo kandi kizagaragaramo amarushanwa y’abana mu kuririmba. Judge Ian wagaragaye cyane muri Tusker Project Fame niwe uzatanga amanota, ibihembo bitandukanye bigahabwa abazatsinda. Akarusho kuri iki gitaramo ni uko umwana wese uzaba yaje azahabwa impano ya Noheli.

Iki gitaramo cyateguwe na Alpha Band ifatanije n’inshuti ze kizabera Car Wash i Kigali tariki ya 25/12/2011 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwinjira muri icyo gitaramo ni 5000 ku bantu bakuru na 3000 kubana n’abanyeshuri.

Alpha Rwirangira yegukanye ibihembo byinshi mu kuririmba aho yahigaga abanndi bahanzi bo mu bihugu duturanye muri Tusker Project Fame mu gihugu cya Kenya.


 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers