Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Lil G arateganya kuzakora pre-launch ku munsi wa Saint Valentin

Umuhanzi w’umuraperi ukiri muto, Lil G, aritegura gukora igitaramo kibanziriza kumurika album (pre-launch) ye ku munsi mukuru w’abakundana (Saint Valentin) mu gihe alubumu nyir’izina azayishira ahagaragara mu kwezi kw’Ukuboza umwaka utaha.

Mu kiganiro twagiranye tariki 20/12/2011, Lil G yatubwiye ko ashaka kuzereka abakunzi be ibikorwa amaze kugeraho ku munsi wa Saint Valentin ariko iyo alubumu ikazashyirwa ahagaragara ku buryo bwuzuye mu kwezi kwa 12 k’umwaka utaha hatagize igihinduka.

Lil G kandi arateganya kumurikira abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange, amashusho y’indirimbo ye Ndagushimira. Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Fayzo. Arateganya kuyimurika mu gitaramo cyiswe East African Party kizaba ku itariki 31/12/2011 muri parking ya Petit Stade i Remera. Hatagize igihinduka, abakunzi be bazareba amashusho yayo kuri ecran (kubyuma byerekana amashusho)mu gihe azaba arimo kuyiririmba.

Nyuma y’ibitaramo binyuranye yagaragayemo, Lil G arateganya no kuzagaragara mu gitaramo cyo kumurika alubumu y’umu raperi, Babou, kizaba tariki 24/12/2011 muri Cadillac no muri East African Party Amashusho y’indirimbo ya Lil G, Ndagushimira, yayakoranye na Lizz na Diplomate.

Lil G nta kiga mu kigo Gihozo yigagaho i nyanza kuko yasubiye muri Ape Rugunga, aho yari yaravuye ajya kwiga Uganda.

Lil G azwi mu ndirimbo ze nziza cyane nka Nimba umugabo, Akagendo k’ubuzima, Ndagushimira yafatanije na Lizz na Diplomate ndetse n’izindi nyinshi.

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers