Umuhanzi Jaguar wo muri Tanzaniya azaza gufasha Riderman kumurika alubumu ye IGICANIRO

Mu minsi ishize hibazwaga impamvu umuhanzi w’umuraperi Riderman yaba ataratangaza umunyamahanga uzagaragara mu birori byo kumurika alubumu ye, abandi bakibaza bati ese nta munyamahanga azazana? Ibi bikaba bitakiri ibyo kwibazaho kuko Riderman yatangaje ko JAGUAR wo muri Tanzaniya uzwi cyane mu ndirimbo Kigewugewu azaboneka muri ibyo birori.

Gusa ngo uyu muhanzi azaba ari we rukumbi uzagaragara w’umunyamahanga muri iki gitaramo. Gushaka kumenya impamvu yahisemo kuba ariwe azana kandi akamuzana ari umwe twegereye umuhanzi Riderman adutangariza ko yahisemo kuzana Jaguar kuko yasanze ari we ukunzwe cyane muri iyi minsi kuko nta kabari wageramo ngo ntusange bari gucuranga indirimbo ze! Ibi kandi ngo byamweretse ko abanyarwanda muri iyi minsi ariwe bishimiye. Ikijyanye no kuba  yarahisemo kuzana umuhanzi umwe wo hanze ni uko ngo bihenda cyane kandi mu by’ukuri ugasanga nta nyungu cyane ko usanga hari n’abo barusha.

Ikindi ni uko ngo abandi yari yateganyije batashoboye kuboneka kubera ko muri ariya matariki bazaba bafite ahandi bari.”

kuri ubu imyiteguro akaba ayikomeje kandi ikaba iri kugenda neza. Twabibutsa ko ibirori byo kumurika alubumu Igicaniro ya Riderman  izaba ku itariki ya 24 Ukuboza 2011 bikabera kuri Petit Stade I Remera guhera saa cyenda. Kwinjira akaba ari 2000 na 5000 VIP.

Nyuma y’icyo gitaramo ibirori bikaba bizakomereza Quelque Part Bar Resto.


Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers