Inyarwanda Fans Hangout yahuje abahanzi n’abakunzi babo muri Passadena

igitaramo cyiswe Inyarwanda Fans Hangout cyahuje ibihangange bitandukanye muri muzika, sinema, kwerekana imideri, abanyamakuru, abashyushya rugamba (MC) n’abafana tariki 23/12/2011 muri Passadena kwa Vilgire.

Igitangaje cyane cyanashimishije abantu cyane, ni ukubona aba stars benshi cyane kandi b’ingeri zose bicaye hamwe dore ko hafi ya bose bari bitabiriye ibyo birori.

Ibirori kandi byari byitabiriwe n’abandi ba stars bavuye mu bindi bihugu, Abanyarwanda n’abanyamahanga nka Ng’ang’alito, Msechu na Alpha Rwirangira bo muri Tusker; Lokwa Kanza, Ben Kayiranga, Jean Paul Samputu n’abandi bahanzi nyarwanda haba abo muri Gospel ndetse n’abo muri Secular. Wabonaga ari ibirori rwose!

Umuyobozi akaba ari nawe washinze Inyarwanda Ltd, Joseph Masengesho, yashimiye abitabiriye ubtumire bose ashimira kandi n’abafana bose bari bitabiriye ibyo birori. Mu magambo make, yabwiye abari bateraniye aho bose uburyo igitekerezo cyo gushinga inyarwanda.com cyaje.

Masengesho yavuze ko ubwo yari amaze kugera mu gihugu cy’Amerika kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, yahise atekereza ikintu yakora kugirango ateze imbere abahanzi nyarwanda bagere ku rwego rushimishije dore ko abakunda cyane. Yahisemo gushyiraho urwo rubuga ariwe urwikoreye kugira ngo umziki nyarwanda ujye ubasha kurenga imbibi ntugarukire mu Rwanda gusa.

Nyuma abandi bantu harimo abanyamakuru ndetse n’izindi nshuti ze bamugiriye inama yo gushyiraho n’amakuru y’abahanzi kuko kumva indirimbo gusa nta makuru y’uwayihimbye bitari bihagije. Yakomeje ijambo rye ashimira abamubaye hafi bakajya bamugira inama yavuze benshi cyane harimo Nelly Wilson uzwi nk’uhagarariye inyarwanda.com avuga ndetse n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Kamichi.

Yashoje asaba abari aho bose gutahiriza umugozi umwe, aboneraho no gushimira ibindi bitangazamakuru byari byaje kwifatanya n’inyarwanda Ltd by’umwihariko ama websites. Yagize  ati “Ibi biranyereka ko turi umwe kuko iyo bitaba ibyo akaba ari business iduhuza gusa andi ma websites ntabwo yari kugaragara hano ndetse nta n’ubwo yari kuba yaranditse inkuru kuri inyarwanda Fans Hangout!

Masengesho yabivuze muri aya magambo: “Ibi biratanga icyizere ko umuziki nyarwanda uzagera kure. Igihe navaga mu Rwanda njya kwiga ntabwo twari dufite abahanzi bangana gutya! Ibi birerekana imbaraga z’itangazamakuru ryagize mukuzamura umuziki nyarwanda”.

Hakurikiyeho kwifotoza amafoto menshi cyane abafana bakifotozanya n’abastars babo bakunda, ndetse ibyo birangiye bahabwa umwanya wo kwidagadurana n’aba stars bakunda. Ibirori byarangiye mu gitondo.

Ubu bibaye ku nshuro ya kabiri Inyarwanda Ltd ihuriza hamwe aba stars n’abafana babo kandi ngo ni gahunda izakomeza.

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers