Nyanza: SKOL yifatanyije n’abaturage mu gitaramo cya Noheri

Ku mugoroba wa tariki 24/12/2011 muri Guest House mu karere ka Nyanza habereye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri cyatwe inkunga n’ikinyobwa cya Skol.

Icyo gitaramo cyari muri gahunda yo kwifuriza Abanyenyanza umunsi mukuru wa Noheri y’umwaka wa 2011 no kumenyekanisha ikinyobwa cya SKOL ku batuye mu karere ka Nyanza.  Akarusho k’iki gitaramo ni uko cyari cyitabiriwe n’abahanzi Nyarwanda barimo Rafiki na Urban Boys.

 

Iki gitaramo cyatangiye saa moya z’umugoroba kirangira saa sita z’ijoro rishyira irya Noheri cyitabirirwa  n’abantu basaga 300 bari biganjemo urubyiruko.

 

Kwinjira muri iki giraramo byari ibihumbi 2000 by’amafaranga y’u Rwanda ugahabwa ibinyobwa bya SKOL ari nako ucurangirwa n’abahanzi banyuranye.

Abanyenyanza bateguriwe iki gitaramo bishimiye cyane uburyo cyateguwemo kuko nta kibazo cy’umutekano bahagiriye.

 

Ishimwe Yves ni umwe mu basore bari muri iki gitaramo cya SKOL. Yavuze ko acyishimiye muri aya magambo  «  inzoga ni SKOL kuko ibiciro by’ibiyombwa byayo yabihananduye ari nako itugezaho abahanzi dukunda ».

 

Iki gitaramo cyaranzwe n’umwuka mwiza w’ubusabane nta bikorwa bibi by’urugomo, urwamo cyangwa rwaserera byagaragaye mu bacyitabiriye.

 

 

 

 

 

 

Umuhanzi Rafiki kuri microphone mu gitaramo cya Noheri I Nyanza.Foto: JP

 

Itsinda rya Urban Boys ntiryahatanzwe muri icyo gitaramo. Foto: JP

 

 

 

Urubyiruko rwishimye rwerekana inyinya. Foto: JP

 

 

Inzoga ya SKOL yishimiwe n’abatuye i Nyanza. Foto : JP

 

 

Uyu mwari ni Anitha Pendo utangiye kumenyekana mu birori binyuranye. Foto: JP


Tags: , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers